RFL
Kigali

“ Mukundira ko ari mubyara wanjye” - Uwihirwe yahamije ko mu minsi ya vuba yiteguye ubukwe na mubyara we Intore Tuyisenge

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/05/2015 19:07
8


Nta gisibya ubukwe bwa Jean de Dieu Tuyisenge wamenyekanye cyane muri muzika ku izina rya ‘Intore Tuyisenge’ na Uwihirwe Joyeuse, uyu akaba ari mubyara we bugomba gutaha, ndetse aba bombi bemereye inyarwanda.com ko imyiteguro y’ibi birori biri mu kwezi gutaha bayigeze kure.



Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka nibwo bwa mbere Intore Tuyisenge yahishuye ko yihebeye mubyara we ndetse bateganya kurushinga, gusa nyuma y’ukwezi kumwe uyu musore yongeye kumvikana mu itangazamakuru agaragaza ko yisubiye akaba nta bukwe ateganya n’uyu mubyara we yewe n’undi mukobwa uwo ariwe wese. Ahanini bika byaraterwaga n’uburyo abantu benshi bavugaga ko uyu musore yaba agiye gukora amahano agashaka umwana wa nyirasenge.

Nyamara n’ubwo yabihakaniye itangazamakuru muri Werurwe, uyu musore n’umukunzi we ntibyababujije gukomeza imyiteguro y’ubukwe bwabo bucece, kuri ubu bakaba bombi bemereye umunyamakuru wa inyarwanda.com ko tariki ya 21/06/2015 aribwo ubukwe bwabo buzataha, aho imihango yose y’ubukwe izabera i Rwamagana.

Intore

Intore Tuyisenge ngo ntabwo atewe ipfunwe no kwikundira umwana wa nyirasenge ariwe ugiye no kuba nyirabukwe

Mu magambo ye, Intore Tuyisenge yagize ati “ Imyiteguro nyigeze kure rwose. Gahunda irahari ubu nta banga ribirimo, ubukwe ni tariki ya 21/06/2015 i Rwamagana!”

Uwihirwe

Uwihirwe Joyeuse nawe yiteguye kubana n'uyu musore ndetse bivugwa ko ashobora kuba amutwitiye imfura yabo

Uwihirwe Josiane tumubajije uko yiteguye ubu bukwe bwe na mubyara we,  ndetse ni uko yakiriye bamwe mu bantu bavuga ko aya ari amahano. Yagize ati “ Ese bitwaye iki? Twe turi kumwe n’abadushyigikiye, abatadushyigikiye bo njyewe mbima amatwi nditeguye cyane, kandi mukundira ko ari mubyara wanjye.”

Mu minsi yashize ubwo yabazwaga niba mu gihe yaba abanye n’uyu mubyara we ataba akoze amahano. Intore Tuyisenge yagize ati “Ntabwo nzaba nkoze amahano, banabivuze ukuri, imigani y’imigenurano kuva na cyera yagenaga impanuro niyo mpamvu wajyaga wumva ngo ababyara barabyarana, ndumva nta kibazo kirimo ku ruhande rwanjye.”

Intore Tuyisenge yemeza ko kugeza ubu yamaze gutunganya indirimbo y’uyu mukunzi we yise ‘Uw'igikundiro’, aho avuga ko igomba gusohokana n’amashusho mu minsi ya mbere y’ukwezi kwabo kwa Buki muri Kamena.

 “ Mwari mwiza, imfura mubo nzi, ugira impuhwe nk’iza malayika murinzi, bwiza buruta u bwizuba rirashe, ni wowe mwambaro nambara njye nkaberwa, ya magambo mpora nkubwira, oya si mareshya mugeni mukundwa, umutima ukunda njye naguhariye, sinzawuha undi, wowe undutira bose.”, aya ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo

Intore Tuyisenge yamamaye cyane mu mwaka wa 2010 ubwo yahimbaga indirimbo 'TORA KAGAME', yifashishijwe cyane muri campaign yamamazaga Perezida Paul Kagame wari umukandida wa FPR muri mandat ye ya kabiri ndetse iyi ndirimbo ikaba ariyo yari iyoboye izindi. Tuyisenge kandi yakomeje kumenyekana mu ndirimbo z'ubutore n'imihigo yagiye akora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ane8 years ago
    ndumiwe
  • Karekezi8 years ago
    @inyarwanda.com, mukwiye kwandika amakuru adufitiye akamaro mukareka kwamamaza inkozi z'ibibi nk'izi! Gitifu uzabasezeranya azamenye ko yishe amategeko!
  • h8 years ago
    ark abantu nabo barahatinga bagakabya kbs, amahano se yahe?
  • hi8 years ago
    Ntamahano arimo ariko. Kuko haba mumadini turabyemererwa gushaka babyara bacu
  • AM8 years ago
    Nta ntore ikora ibi rowose.
  • diane8 years ago
    mureke abandi bana barikundaniye kdi bazibanire akaramata ndabashyigikiye bana bacu
  • Danny8 years ago
    Njye ndabashyigikiye ubundise ko usigaye ubana nuwo utazi mwamenyanye mukuze nyuma yamezi 2 divorce ikaba iratangiye byo bimaze iki?Najye ahubwo nzashaka cousine wajye.Icya mbere ni urukundo.Kdi baca umugani mukinyarwanda ngo "ABABYARA BARABYARANA"sitwe twawuciye twavutse uriho.Congs Tuyisenge &Joyeuse.
  • Puu8 years ago
    Ibigoryii!





Inyarwanda BACKGROUND