RFL
Kigali

Urutonde rw’abakobwa 10 bahatanira ikamba rya Miss St Patrick 2016-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/06/2016 10:33
19


Ishuri rya St Patrick riherereye mu karere ka Kicukiro,ku nshuro ya gatatu rigiye gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga no mu muco uzasimbura Miss Kabano Sharon wambaye ikamba rya Miss St Patrick 2015.



Miss St Patrick 2016 azatorwa tariki 22 Nyakanga 2016 mu muhango uzabera mu ishuri rya St Patrick. Ni ku nshuro ya gatatu hagiye kongera gutorwa nyampinga uhiga abandi mu bwiza mu kigo St Patrick kimenyereweho imyidagaduro iri ku rwego rwo hejuru.

Urebye urutonde rw’abakobwa bitabiriye iri rushanwa muri uyu mwaka wa 2016 usanga ari benshi cyane ugereranyije n’imyaka yashize. Kuri ubu ni abakobwa 10 bahatanira iri kamba mu gihe mbere babaga bagera kuri 7.

Miss St Patrick

Abakobwa 10 bahatanira iri kamba rya Miss St Patrick 2016 hari: Iliza Keitha, Musaniwabo Mignone, Dukundane Regine, Uwase Lazia, Gihozo Benazir, Irakoze Bella Briyana, Uwizigira Aline Sabrina, Uwase Tania, Uwimbabazi Grace na Usanase Ariella.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’umwe mu bayobozi b’iri shuri ubwo batoraga Miss St Patrick 2015, yadutangarije ko guha umwanya abana bakidagadura ari kimwe mu byo bashyira imbere bikaba kandi ngo bifasha cyane abanyeshuri babo kwiga neza kuko baba babonye umwanya wo kuruhuka.

Ibyo birori byo gutora Miss St Patrick 2016 bizitabirwa na banyampinga batandukanye harimo:  Miss Rwanda 2015, Miss Heritage Global world, Miss Vanessa, Miss CBE 2016, Miss Popularity 2016, Miss Photogenic 2016, Miss CBE 2015, Mr Mount Kenya 2015, Miss Elegancy Rwanda 2016, Miss High School na’bandi benshi.

Miss Kundwa Doriane yatumiwe muri ibyo birori

Nkuko Gerlzy N Mahal umwe mu bategura iki gikorwa yabitangarije Inyarwanda.com abahanzi batumiwe muri ibyo birori hari Jack B, Weya, Buravan, Auddy Kelly na Gabiro n’abandi benshi bigajyemo ababyinnyi nk’amatsinda azwi nka Snipers Dance crew,Krest Dance Crew n’abandi. Biteganyijwe ko hazabera udushya twinshi nko guca kw’itapi itukura (Red Carpet) n’ibindi.

Miss St Patrick

Gerlzy N Mahal umwe mu bategura iki gikorwa

Amafoto y'abakobwa 10 bahatanira ikamba rya Miss St Patrick 2016

1.Iliza Keitha

Iliza Ketia

2. Musaniwabo Mignone

Miss St Patrick

3.Dukundane Regine

Miss St Patrick 2016

4.Uwase Lazia

Miss St Patrick

5.Gihozo Benazir

Miss St Patrick 2016

6. Irakoze Bella Briyana

Miss St Patrick 2016

7.Uwizigira Aline Sabrina

Miss St Patrick 2016

8. Uwase Tania

Miss St Patrick 2016

9. Uwimbabazi Grace

Miss St Patrick 2016

10. Usanase Ariella

Usanase

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndanda7 years ago
    muzabwire jack b aze kuduha dance kabisa muricyo kirori
  • Kuku7 years ago
    Bose ko arudusogoro. Uwitwa TANIA we nibindi bindi
  • Mubihagarike7 years ago
    Ibi bintu byo kujyana aba bana mu by'ubumiss ni bibi, ni ukubica cyane, baracyari bato, ni ukubazanamo uburara.
  • jp7 years ago
    hahahh ababana baresekeje pe, harya ngo miss ntibareba ubwiza?
  • Kiss7 years ago
    Irakoze belle Briana niwe miss rwose nibyo bigaragara.abo bandi wapi kbsa .
  • 7 years ago
    Kiss@ yahoo.fr
  • 7 years ago
    goooo Sabrina
  • LEXX LEXX7 years ago
    ALICE AND GIHOZO keep it up umwe muri mwe azegukana iryo kamba
  • 7 years ago
    Gihozo Benazir ndo mkali sana
  • 7 years ago
    Ariko ndebere uriya witwa Sabrina kweli?
  • 7 years ago
    I was thinking that st Patrick have the beautiful ladies now look at this !!?you guys no one who deserve to be miss they don't have physically fit am still confused is that ladies still in secondary?!?! Skip that even all of you no one who deserve eeeh gwana look at them for sure that school have fake ladies in kigali
  • izere aimable promo7 years ago
    Umuntu ashaka gutora yabigenz gute ceu?????
  • BABEBE7 years ago
    Icyakora niba na bano ba 5 ba mbere mbega we
  • emmy7 years ago
    usanase ariella naba nawe
  • nancy nana7 years ago
    sandra azajye muri miss winzara nziza gusa
  • jeeee7 years ago
    ebana jyewe ntoye uwanyuma(10) Usanase
  • 7 years ago
    njye ntoye uwa (7)
  • igor7 years ago
    Sha kabisa hano ndabona ari danger! Mana we reka nongere ndebe neza kwanza
  • igor 7 years ago
    number 4 lazia, or, number 5 benazir! Those 2 girls can make it... don't you think?





Inyarwanda BACKGROUND