Kigali

Federasiyo ya filime mu Rwanda yavuze kuri filime y’umuco iri gutegurwa igaragaramo amafoto y’abakobwa bambaye ubusa-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/04/2018 14:09
8


Muri iyi minsi mike ishize ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa amafoto y’abakobwa bambaye ubusa cyane mu gatuza, aha bakaba bagaragaza uko abanyarwandakazi bo hambere bambaraga nkuko umwe mu bakinnyi b’iyi filime yabitangaje. Icyakora nubwo bimeze gutya Federasiyo ya filime mu Rwanda hari ukundi ibona aya mashusho.



Umunyamakuru wa Inyarwanda akimara kubona aya mashusho yafashwe n’iri tsinda riri gukora iyi filime ryiyise Ruganzu n’Ibisumizi twifuje kuvugana nabo ariko ntibyadukundirwa gusa twifuje kubaza abahagarariye federasiyo ya filime mu Rwanda. Mu kiganiro na John Kwezi yadutangarije ko mu by’ukuri igitekerezo cy’iyi filime atari kibi ahubwo uburyo kiri gukorwamo basanga hari ibyirengagizwa ari nayo mpamvu kubwe asanga abari gukina iyi filime bakabaye bashakwa bakaganirizwa ndetse anavuga ko ari wo mukoro bagiye gukora. Yagize ati:

Igitekerezo cya filime ubwacyo si kibi ahubwo wenda uburyo bagikoramo nibwo baba bakeneyemo ibitekerezo, nibaza ko niba cyera barambaraga ubusa kuko ntamyambaro yari ihari abantu batakomeza kubishingiraho ngo bakomeze gukina filime bibeshya ko ari umuco. Mu muco byarabaye nibyo ariko ntibyari ku bushake ahubwo ni uko icyo gihe ntamyambaro yari ihari duke babonye bagahitamo kutwambara hato hashoboka ariko kuri ubu hari imyambaro ahubwo wenda harebwa uburyo bw’ubuhanzi yakoreshwa ariko muri iki gihe abantu ntibabe bacyambara ubusa.

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma yo kumenya iby’iyi filime bagiye gushaka uko bavugana n'abari gutegura iyi filime ku buryo aya mashusho kimwe n’andi yaba arimo atarajya hanze mu rwego rwo kubagira inama. Usibye aya mashusho ariko hari andi menshi agaragaza uko iyi filime yafashwe ari hanze harimo n'ay'ahantu hanyuranye hajyanye n’umuco w’u Rwanda. Kugeza ubu Inyarwanda.com turacyashakisha uko twavugana n'abari gutegura iyi filime bivugwa ko ari iy'umuco...

RuganzuRuganzuRuganzuAmafoto yafashwe muri iyi filime y'abakobwa bambaye ubusaRuganzuRuganzuRuganzuIyi filime imaze igihe ikinirwa mu Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ariko murasetsa,nonese ko bikoreraga ibyo bambara hasi bari bananiwe no kubikorera hejuru?ahubwo iyo niyo yari style yabo,bari abakire,bari abatunzi,ntimuzibeshye na rimwe ko hari icyo bari bakennye,ntacyo namba,ahubwo twataye umuco wabo wo kwigira tukikorera ibyo dukeneye aho kubikura imahanga,kuko babishoboye natwe ntibyatunanira,ninde muri mwe uzi gukura umwambaro mu giti?bari abahanga kuburyo njye nshaka kumenya uko babigenzaga ngo mve muri izi caguwa,icyo giti nicyo kivamo ibitambaro ukabidodamo uko ushatse.
  • 6 years ago
    Wowoo urambonera ukuntu amasunzu abereye uyu mukobwa!eeehhh najyaga mvuga ko nzayiyogoshesha nimbona ubizi ,none dore uyu kabisa arantanze,ehhh abakurambere babaga bari ku micyo basi,iyi nyogosho ni iya mbere pe.naho kwerekana amabere ni umuco wacu rwose ntacyo bitwaye ndabona binababereye pe.ariko ninde wababeshye ko iyo bashaka guhisha hejuru batari kubikora?ko bashoboye guhisha hasi,hejuru harakubananiza iki?ahubwo yari ukurimba nyine,kuko ababyeyi bo bambaraga n agahisha hejuru ,rero bari bazi ibintu pe,ndabafana
  • Sol6 years ago
    Ese mu muco bambaraga ubusa bakabaterura bakifotoza. cg umukobwa yahoraga yibungenze ku buryo nta muntu wabaga yamukora ku mubiri we w'umugabo cg umusore. ibi ni ugu promotinga ubusambanyi. No mu bihugu bikataje mu busambanyi amafoto nkaya ntashyirwa in public. bagira ibyo baziga. Nta muco uhari hano. Ndasaba ministere y'umuco gutangirira hafi kuko ibifitiye ububasha.
  • niyonshuti anderson6 years ago
    ntago twerekanaga amabere ntanubwo twigishaga abantu kwanbara ubusa ahubwo ahubwo twibutsaga abantu uko kera bambaraga ntanubwo bambaraga ubusa munabere kubera kubura ibyo bambaraga ahubwo wari umuco
  • niyonshuti anderson6 years ago
    Nitwa Cyambarantama ndi umwe mubategura filime ruganzu n'isumizi ntago twigisha abantu kwambara ubusa ntitunababwira kwambara gutya nkakera ahubwo dukora filime kugirango twibuke aho twavuye bisuhe gukomeza aho tugana kubuka bigomba kubaho Rwanda nziza navugamo abakurambere bintwari bitanze batizigama baraguhanga uvamo ubukombe pasiteri iyo yigisha ntiyita kubatumva ijambo ryimana abwira abemera nabatemera igige iyo kugeze baremera sinabeshya amateka nzi neza kuko about nyereka barayazi nutayazi azayamenya Ese amerika murabizi ko badusize mwiterambere iyo bakina filime z'umuco mubona bambara kositime sumo rero bazibuze ntitunazibarusha ahubwo nuko iyo ukina filime kumuco ugomba kubikora uko byari biri urugero filime apocariputo yabahinde batuye America mbere nizindi umuco ni mu mutwe
  • 6 years ago
    ntago twataye umuco nkuko bamwe mushobora kubyita ahubwo turi mu muco neza ese icyo mwita umuco niki umuco bwambere ni mu mutwe ntago umuco uba mukubyina gusa wagaragarira henshi kandi ntago twambitse abakobwa ubusa ntituri nogutoza abantu kwambara ubusa ahubwo tuba twiyibutsa aho twavuye abakiri bato bambaraga ubusa abegeye hejuru bakambara igice cyo hepfo abakuru bakikwiza habaga nabasaza bacyambara hejuru amabere
  • vip6 years ago
    mn vip zawe? Urifata ugataka ngo bene gihanga "twataye umuco"? ninde wakubwiye ngo usuzugure bashiki bacu bigeze aho ubatera gukora ibyo? uziko bizabonwa na millions of people? Abo bana bafite ababyeyi babo, barumuna babo, basaza babo mn! Nzi neza ko ari mushiki wawe utabimukorera. Ngo muributsa abantu uko kera bambaraga? Mubirusha nde? Filme yanyu yambere narayiguze ndayifite kbsa, abakobwa mwari mwabambitse. None vip? mubonye itaraguzwe muhisemo kwambika abakobwa bacu ubusa pour la publicite mwe mwiturije tu. Muzi ngo nibwo izagurwa? Aca ibintu byo kwitwaza ngo "muraharanira umuco."
  • coco6 years ago
    ku buryo se uterura umukobwa umufashe munsi yibere cyera nuko byari bimeze cyangwa umukobwa yahoraga ari kure yabahungu uku ni uguteza imbere ubusambanyi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND