Byamaze kumenyekana ko Miss Rwanda Mutesi Jolly azitabira irushanwa rya Miss World 2016, ni inshuro ya mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa muri iri rushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza. Uyu mukobwa wasazwe n’ibyishimo yatangarije Inyarwanda.com uko yiyumva nyuma yo guhamagarwa guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa.
Miss World niryo rushanwa ry’ubwiza rimaze igihe kinini kurusha andi yose abaho ku Isi. Ryatangirye mu Bwongereza mu 1951, nyamara mu myaka yose iri rushanwa rimaze uko ari 65 nta mu nyarwanda wari wakaryitabiriye. Kuri ubu rero uyu mwaka rizitabirwa na Miss Jolly Mutesi akaba na Miss Rwanda 2016.
Akimara kumva ko azahagararira u Rwanda muri Miss world Miss Mutesi Jolly yashimishijwe n'iyi ntambwe ateye mu buzima yishimira kuba ariwe ubaye uwa mbere uhagarariye u Rwanda atangaza ko icyamushimishije kurushaho ari uko nubwo azaba agiye kurushanwa ariko azaba agiye no kwiga bityo akaziyongerera ubumenyi, ndetse bikanamufasha guhagararira igihugu cye neza.
Miss Mutesi Jolly niwe munyarwandakazi wa mbere ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss World
Miss Mutesi Jolly yagize ati ” Ndashimira abanyarwanda muri rusange, ndashimira buri wese wambaye hafi ndashimira ababyeyi banjye mbese buri muntu wese watumye Jolly Mutesi aba uwo ariwe uyu munsi, njye mbijeje kuzahagararira u Rwanda neza kandi nkuko nzaba ntwaye ibendera ry’igihugu nzanarwanira guhagararira igihugu cyanjye neza.”
Irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizaba mu Kuboza 2016, Kuri iyi nshuro hinjiyemo ibihugu bishya bibiri, Bangladesh ndetse n’u Rwanda ruzahagararirwa na Miss Mutesi Jolly. Bikaba arinayo nshuro yarwo ya mbere yo kwitabira iri rushanwa.
Abazitabira iri rushanwa bazaba bahatanira gusimbura Mireia Lalaguna wo muri Espagne uheruka kuba Miss World 2015 mu irushanwa ryabereye ahitwa Sanya mu Bushinwa.
TANGA IGITECYEREZO