Kigali

Umunyarwandakazi Martha Mutesi yamaramaje mu guhatanira ikamba rya Miss East Africa mu Buholande

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:25/11/2014 15:13
8


Martha Mutesi ni umukobwa w’umunyarwandakazi w’imyaka 19 y’amavuko umaze igihe kinini atuye mu gihugu cy’u Buholande dore ko yerekejeyo akiri moto cyane ari kumwe na nyina umubyara, akaba ariho yakuriye ndetse ahakurikiranira amasomo ye aho kuri ubu yiga ibigendanye na busikoloji.



Nyuma y’uko mu kwezi kwa Kanama yinjiye ku rutonde rw’abakobwa 50 bakomoka mu mu bihugu bya Afrika yo hagati ariko batuye mu Buholande bifuje kwitabira irushanwa ryo guhatanira ikamba ry’uhiga abandi, kuri ubu uyu munyarwandakazi ni umwe mu bakobwa 14 basigaye bagomba guhatanira iri kamba mu birori bikomeye bizaba tariki ya 19/12/2014.

Iri rushanwa rya ‘Miss East Africa The Netherlands’ ni ku nshuro ya mbere riteguwe aho ibihugu nka Tanzaniya, Kenya, Ethiopia, u Burundi, Uganda, Somalia, Djibouti, Ertheria, u Rwanda, Soudan y’Amajyepfo, Madagascar, Seychelles, Reunion, Malawi,… bihagarariwe n’abakobwa umwe cyangwa benshi bitewe n’uburyo bitwaye mu kiviro cy’amajonjora.

Martha

Martha Mutesi yifitiye icyizere cyo kwegukana ku nshuro ya mbere iri kamba

N’ubwo kugeza ubu abakobwa 14 bahatanira iri kamba bose bafite amahirwe yo kuryegukana ndetse hakaba harimo nabo bigaragara ko bafite uburanga buhebuje, Martha Mutesi avuga ko yifitiye icyizere ndetse yifuza cyane kuba yakwegukana iri kamba kugirango aheshe ishema igihugu akomokamo kandi agaragarize urubyiruko rw’u Rwanda ko ubwiza atari inyuma ahubwo ari ikiri mu muntu dore ko yemeza ko ariyo ntwaro yitwaje.

Aganira n’inyarwanda.com, Mutesi yagize ati “ Ndashaka kwegukana iri kamba kugirango twereke urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ko icyo barwanira atari ubwiza abantu bababonaho cyangwa uko bagaragara inyuma. Ubwiza buri muri twe. Nishimiye guhagararira igihugu nkomokamo ndifuza kuba ikitegerezo mu rubyiruko rukiri ruto rw’abanyarwanda nkanabereka ko kugira umutima w’ubutwari bishobora kukugeza aho wifuje kuba igihe kinini.”

Akomeza agira ati “ Duturuka muri Afrika y’uburasirazuba, dufite amateka maremare, tugomba gukundana tugatahiriza umugozi umwe tugaharanira gushyira hamwe tukereka isi ibyiza n’ubwiza buturimo.”

Martha

Martha Mutesi kugeza ubu niwe uyoboye bagenzi be ku manota yo kuri internet

Biteganyijwe ko uzegukana iri kamba azahabwa ibihembo bishimishije birimo amafaranga ndetse n’itike y’indege yo gusura igihugu akomokamo. Uzegukana iri kamba azaba isura ya mbere y’iki gikorwa giteganyijwe ko kizajya kiba ngarukamwaka, aho azajya yifashishwa mu kuvuganira bagenzi be mu bibazo bitandukanye bahura nabyo no gushakira hamwe ibisubizo. Igishimishije ni uko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru uyu munyarwandakazi ariwe wazaga imbere ya bagenzi be bose mu gutorwa binyuze kuri internet.

Tubibutse ko mu gukomeza kumwongerera amahirwe wanyura kuri iyi link mugakanda imbere y’izina rye(Martha Mutesi) ubundi ukajya ahinditse vote.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NSENGIMANA Albert10 years ago
    Mutesi Marthe tumurinyuma
  • 10 years ago
    Wawoo mutesi turagushyigikiye
  • zamda10 years ago
    Wooow!amahirwe masa miss
  • pepe10 years ago
    ndibaza ko mwibeshye.ntabwo ari ubwa mbere ayo marushanwa abaye.mujye mubanza mushake amakuru neza
  • nicholas10 years ago
    martha Imana irikumwe nawe
  • murokore pharaon10 years ago
    Miss rwanda ndikubona ntaginduka ntacyo ikora cyidasanzwe
  • IBYIMANA JEAN BOSCO 10 years ago
    TMWMJTJTPT
  • lou10 years ago
    YEAH



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND