Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 18 wahatiwe gukora ubukwe n’imbwa mu rwego rwo kurinda ibyago umuryango we.
Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu,ibi byabereye mu gace kitwa Jharkhand katagendera ku mategeko y’igihugu cy’Ubuhinde aho umupfumu waho yategetse ko umwana w’umukobwa witwa Mangli Munda akora ubukwe n’imbwa bitaba ibyo umuryango we ndetse n’abatuye agace kose bakibasirwa n’ibyago bikomeye.
Uyu mwangavu avuga ko nta kundi yabigenza azabana n'iyi mbwa
Uyu mwana yatangaje ko atishimiye kuba agiye kubana n’imbwa ariko yongeraho ko nta kundi yabigenza agomba gucungura umuryango we ndetse n’abaturanyi be nk’uko umupfumu yabitegetse.dore ko umupfumu yavuze ko uyu mwana azabana n'iyi mbwa kugira ngo imyuka mibi imurimo iyijyemo noneho azashake umugabo bisanzwe nyuma.
Iyi niyo mbwa yashyingiwe uyu mwangavu
Umuryango w'uyu mwana wakiriye umukwe wabo(imbwa)
Abantu bari babutashye ari benshi
Ubukwe bw’uyu mwana w’umukobwa n’iyi mbwa yahawe akazina ka Sheru bwabaye nk’uko ubundi bugenda muri aka gace ndetse buratahwa.Ubu uyu mwana w’umukobwa avuga ko nta kundi azihanganira kubana n’iyi mbwa kugeza igihe imyuka mibi izamuvamo ikajya muri iyi mbwa akabona gushaka umugabo bisanzwe.
Kanda hano urebe amashusho y'ubukwe bw'uyu mwana w'umukobwa n'imbwa
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO