RFL
Kigali

Ubu nanjye ndi umuhungu wa Super level, ibikorwa ni byinshi batwitege-Ama-G

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/09/2014 14:54
0


Umuraperi Hakizimana Amani wamenyekanye cyane ku izina rya Ama-G The Black, ubu nawe ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Super level, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo gukorana n’iyi nzu mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.



Ama-G The Black akaba yinjiye muri Super level asangamo abandi bahanzi bagenzi be ndetse benshi bari basanzwe ari inshuti ze nka Bruce Melody, Urban boys, Mico hamwe n’umuraperi mugenzi we Fireman.

msd

Ama-G The Black

Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Ama-G The Black, yadutangarije ko yishimiye kuba agiye gukorana n’iyi nzu. Ati “ Ubu nanjye ndi umuhungu wa Super level, nari mfite inshingano nyinshi nari nkeneye umufatanyabikorwa, ubu ni sawa kuko nabonye abagiye gukomeza kunyitaho, ubundi uko umuntu aramba mu muziki ni nako inshingano ziba nyinshi rimwe na rimwe akaba yanakwibagirwa iby’ingenzi muri muzika ye niyo mpamvu nishimiye kuba ndi kumwe n’abantu bagiye kunyitaho.”

Ama-G The Black na Super Level bemeranyije gukorana mu gihe kingana n’umwaka umwe n’amezi 9 nk’uko impande zombie zabyemeje.

Prospel uhagarariye Super level, ubwo yemezaga aya makuru yagize ati “ Yasinye hafi imyaka ibiri, tugiye gukorana nk’uko dusanzwe dukorana n’abandi bahanzi.”

Amashusho y'indirimbo Nyabarongo, niwo mushinga wa mbere Ama-G akoranye na Super level


Igikorwa cya mbere, Ama-G The Black yashyize ahagaraga ku bufatanye na Super level akaba ari amashusho y’indirimbo ye Nyabarongo yakoranye na Safi wo mu itsinda rya Urban boys.

Uretse amashusho y’iyi ndirimbo, Ama-G yadutangarije ko ubu hari ibindi bikorwa byinshu barimo bategura harimo amashusho y’indirimbo ye yise Iby’abana hamwe n’indi ndirimbo nshya arimo akorana na Bruce Melody izaba yitwa ‘Camera y’Imana’ yemeza ko izaza ifite uburyo bwihariye iririmbwemo ugereranyije n’izindi ndirimbo aba bahanzi bombi bari basanzwe bakora.

SKS

Ama-G avuga ko kimwe mubyo yishimiye ari uguhurira na Bruce Melody muri Super level aho bateganya imishinga myinshi baruhiyeho

Ama-G ati “ Abakunzi banjye nababwira ko ibikorwa byatangiye, Murabizi ko njye na Bruce Melody dushaka gukora akantu kameze nka gatsinda(Crew), tubafitiye indirimbo nshya duhereyeho yitwa Camera y’Imana irakureba, iririmbye mu buryo abantu batari basanzwe batumenyereyeho, ishobora kuzatungura benshi.”

Tumubajije uburyo yiteguyeb gukorana n’umuraperi mugenzi we Fireman aje asanga muri Super Level. Ama G yagize ati “ Fireman afite imikorere ye muri Super level, nanjye mfite ibyo nemeranyije na Super level, ndumva Fireman ari Fireman na Ama-G akaba Ama-G, buri wese azakora ibimureba.”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND