Nyuma y’amezi abiri ashize hatangijwe urugendo rwo kumenya umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2015, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21/02/2015 nibwo uwitwa Kundwa Doriane yegukanye iri kamba ahita yinjira mu mateka y’u Rwanda nka nyampinga wa 4 utowe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mukobwa akaba yatoranyijwe mu bakobwa 15 babashije gutsinda icyiciro cyabanje, dore ko abakobwa bose bari biyandikishije mu gihugu barenga 200 ariko 25 muri bo akaba aribo batoranyijwe mu ntara zose z’igihugu n’umujyi wa Kigali ari nabo baje kuvamo aba 15 bagiye guhatanira ikamba.
Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane
Dore uko ibirori byose byagenze umunota k'uwundi
Kugeza ubu ibirori nyirizina byatangijwe muri Kigali Serena hotel, aho akanama nkemurampaka k'uyu mugoroba kagizwe n'abantu bane barimo Intore Massamba, Miss Cynthia Akazuba, John Bunyeshuri.
John Bunyeshuri
Intore Massamba
Akazuba
Ku isaha ya saa moya na 30 nibwo abakobwa 15 batungutse bwa mbere kuri stage muri ibi birori, aho babanje kwiyerekana bambaye umwambaro wo hejuru wa kinyafurika, maze ubundi bose bamaze kuhagera bafatanyiriza hamwe kubyina indirimbo yabo ‘Ni nyampinga’ bari kumwe n’abahanzi bayiririmbye Mariya Yohani, Aline Gahongayire, Ciney na Tonzi.
Ciney
Tonzi
Aha aba bakobwa bagaragazaga ko n'ubwo bahuriye mu irushanwa bidakuraho ko ari umwe kandi bahujwe n'indangagaciro z'umuco nyarwanda
Abakobwa bongeye kugaruka bwa kabiri mu mwambaro wa Kinyarwanda(ishabure), aho banaje buri wese yitwaje kimwe mu bikoresho binyuranye byifashishwaga ahanini mu Rwanda rwo hambere harimo nk’umusambi, igisabo, umuheto, umwambi, inanga n’ibindi. Kuri iyi nshuro banasusurukije abitabiriye ibi birori mu mbyino ya Kinyarwanda, maze bahita batangira kubazwa ibibazo bya mbere muri uyu mugoroba.Ibibazo babazwaga bikaba byari mu Kinyarwanda aho buri wese yasobanuraga icyo igikoresho yahisemo kwitwaza gisobanuye mu muco nyarwanda n’impamvu yamuteye kuba aricyo amurika.
Intore za kinyarwanda zabanje gusurutsa abitabiriye ibi birori mbere gato y'uko abakobwa baza bambaye kinyarwanda
Abitabiriye ni benshi cyane. Aha buri wese ategerezanyije amatsiko ni inde wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2015?
Ku nshuro ya gatatu aba bakobwa bongeye kugaruka kuri stage, aho baje bambaye umwambaro wo gusohokana, bakaba baje nyuma y’umuhanzi Dany Vumbi wabanje gususurutsa abitabiriye ibi birori mu ndirimbo ye ikunzwe ‘Ni danger’.Aba bakobwa bageze kuri stage batambuka mu ndirimbo ‘Udatsikira’ yaririmbwaga na Jules Sentore ari nako buri umwe agera imbere akayibyinaho gato yigaragariza abantu.Nyuma basubiye mu rwambariro gato maze bagaruka babazwa ibibazo mu bumenyi rusange binyuranye mu ndimi z’amahanga.
Mu gihe hategerejwe ko akanama nkemurampaka kagaruka herekanywe filime
Iritsinda ry'abaririmbyi baturutse mu gihugu cya Nigeria na bo baririmbiye abari bahari
Ku isaha ya saa tanu zuzuye, u Rwanda rumaze kumenya abakobwa batanu ba mbere bagiye kuvamo Nyampinga n’ibisonga bye. Abo bakobwa akaba ari Numero 13 Mutoni Balbine, numero 1 Akacu Lynka, Numero 16 Ntaringwa Mutoni Phionah, numero 10 Kundwa Doriane hamwe na numero 14 Uwase Raissa Vanessa.
Abakobwa bose bari bahagaze kuri stage, maze batanu ba mbere uko bahamagarwa bagakomeza imbere
Aba nibo batanu ba mbere, nyuma y'urugendo rurerure rwatangiwe n'abakobwa 200
Nk’uko akanama nkemurampaka kabitangaje aba bakobwa bakaba baje imbere y’abandi hashingiwe ku manota muri rusange yatangagwa, aha Akazuba wavuze mu izina rya bagenzi be bagize akanama nkemurampaka yavuze ko uko abakobwa basubije ibibazo byari bifite amanota 25, uburyo bagendaga biyerekana n’uburyo bitwaraga mu gusubiza byari bifite 25, ubwiza bwabo nabwo bwari bufite 25, mu gihe amanota bahawe binyuze kuri sms yari afite 25 hose ku ijana.
Abasigaye bahoberana n'abakomeje urugendo(Fairplay)
Abakobwa batanu bakomeje bahise bahabwa iminota itatu yo gusobanura icyo bateganya gukora mu nyungu z'u Rwanda n'abanyarwanda muri rusange mu gihe baba begukanye iri kamba.Igisubizo buri wese muri aba batanu yatanze akaba aricyo akanama nkempurampaka gishingiraho gitanga amanota.
Numero 1, Akacu Lynca avuga ku mushinga muremure w'ibikorwa ateganya gukora
Numero 10, Kundwa Doriane arasobanura birambuye ibyo ateganya gukora
Numero 14, Uwase Raissa Vanessa nawe yavugaga icyo ateganya kugeza ku banyarwanda
Numero 13, Mutoni Balbine
Numero 16, Ntaringwa Phionna nawe aratangariza abanyarwanda icyo azabakorera nahabwa ikamba
Nyuma y’urugendo rurerure, Nyampinga w’u Rwanda 2015 abaye Kundwa Doriane wari wahagarariye intara y’Amajyaruguru, uyu akaba ari nawe wegukanye ikamba rya nyampinga ukunzwe.
Kundwa Doriane na Uwase Raissa Vanessa bari bafatanye urunana bategereje ugiye guhamagarwa hagati yabo nka Miss Rwanda 2015
Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe yambika ikamba mugenzi we Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane
Miss Rwanda 2014 na mugenzi we mushya Kundwa Doriane bafata ifoto y'urwibutso
Ibyishimo muri salle
Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane
Miss Rwanda 2015 n'ibisonga bye bibiri bya mbere Uwase Raissa Vanessa na Akacu Lynca
Igisonga cya kane yabaye Mutoni Balbine
Igisonga cya gatatu yabaye Ntaringwa Phiona
Igisonga cya kabiri ni Akacu Lynca
Igisonga cya mbere abaye Uwase Raissa Vanessa
Uretse aba, hanahebwe abandi bakobwa bagiye bahiga bagenzi babo mu bintu bitandukanye aribo:
Nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic) yabaye Miss Ihozo Kalisi Sabrina,Nyampinga ukunzwe cyane(Miss Popularity)yabaye Kundwa Doriane, Nyampinga w’umuco n’umurage(Miss heritage)yabaye Miss Bagwire Keza Joanah, Nyampinga watoranyijwe na bagenzi be(Miss Congeniality)Gasana Edna Darlene.
Miss Bagwire Keza Joannah nyampinga w'umuco n'umurage
Miss Gasana Edna Darlene
Minisitiri w'Umuco na siporo, Amb.Joseph Habineza
Producer Piano, Uncle Austin na Tracy(TNP) nabo bari baje kwihera ijisho
Safi nawe yari ahari. Uyu muhanzi akaba yari yaragaragaje ko ashyigikiye Kundwa Doriane
Knowless mu birori
Abantu b'ingeri zinyuranye bari bitabiriye ibi birori
Yahawe ibihembo byinshi bitandukanye harimo no kuba ambasaderi wa Airtel umwaka wose, buri kwezi akazajya ahebwa 1000 cy'amadorali
Aha Miss Kundwa Doriane aherekejwe n'abasore b'ibigango ba B-Kgl, yaragiye kumurikirwa imodoka ye nk'igihembo gikuru yatsindiye muri uyu mugoroba. Igihembo cyatanzwe na COGEBANQUE.
Mu modoka ye ya Suzuki
Nizeyimana Selemani
PHOTO/Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO