Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ni umuyobozi ukunzwe n’imbaga nyamwinshi y’Abanyarwanda bamuziho ibikorwa by’ubutwari ariko sibo gusa kuko hari n’ahandi uyu mukuru w’igihugu yamamaye mu bihugu by’amahanga, aho bafata izina rye nk’izina rikwiye kuhabwa cyane, bakamwitirira ibikorwa remezo byabo.
Mu bikorwa remezo bimaze kwamamara byitiriwe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, harimo hoteli yubatse mu gace k’ubucuruzi ko mu mujyi wa Dar Es Salaam mu gihugu cya Tanzania, iyi ikaba ari Hoteli yitwa “Kagame Hotel Ltd” iri muri hoteli ziyubashye muri aka gace iherereyemo, ndetse izina ryayo rikaba ryarayifashije kumenyekana mu buryo bwihuse.
Hoteli yitiriwe Kagame imaze igihe mu mujyi w'ubucuruzi ukomeye muri Tanzania
Uretse iyi Hoteli, hari n’umuhanda wo mu murwa mukuru wa Malami ari wo Lilongwe wahaye izina rya “Paul Kagame Road”, uyu nawo ukaba ugaragaza uburyo mu bihugu by’amahanga bazi kandi bubaha cyane Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kugeza aho bumva banamwitirira ibikorwa byabo by’iterambere.
Umuhanda witiriwe Perezida Kagame Paul muri Malawi
Kwitirira abakuru b’ibihugu ibikorwa remezo nk’uku, bisanzwe bibaho ariko akenshi usanga bikorwa ku bakuru b’ibihugu bo muri ibyo bihugu. Urugero ni nko muri Afrika y’Epfo ahagaragara ibikorwa remezo byinshi byitiriwe Nelson Mandela, muri Kenya ahari ibyitiriwe Kenyatta n’ahandi.
TANGA IGITECYEREZO