Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017 ni bwo sosiyete ya mbere y’itumanaho mu Rwanda (MTN) iraba yizihiza igihe cy’umwaka gishize urubyiruko rushyiriweho gahunda ya poromosiyo yo guhamagara ya “YOLO”. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru birabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku gicamunsi n’umugoroba w’uyu wa Gatandatu.
Abakozi ba MTN Rwanda mu karere ka Rubavu by’umwihariko abatuye mu mudugudu wa Umuganda unubatsemo sitade Umuganda, bafatanyije n’abakozi ba MTN bari baturutse i Kigali cyo kimwe n’abasanzwe bafite inshingano muri iyi sosiyete ariko bakabikorera mu ntara zirimo n’iy’iburengerazuba.
Numa Alain umukozi ushinzwe ubucuruzi n’iyamamaza bikorwa muri MTN yavuze ko iyi sosiyete (MTN) yaziye abanyarwanda muri rusange bitari umujyi wa Kigali gusa kuko nka YOLO yavukiye i Kigali ariko ikaba igiye kwizihiza umwaka imaze, bikabera i Rubavu.
“YOLO ni poromosiyo yazanwe na MTN ireba abantu b’urubyiruko cyane kuva ku myaka 25 kumanura. MTN yaziye abanyarwanda bose, murabona ko tumaze gukora igikorwa cyubaka igihugu. Ikindi nk’ubu YOLO yavukiye i Kigali ariko magingo aya igiye kwizihiriza isabukuru i Rubavu”. Numa Alain
Numa kandi yashimiye cyane abakora akazi ko gutwara abantu kuri Moto (Abamotari) ku ruhare bagira mu guteza imbere MTN ndetse anababwira imishinga migari iyi sosiyete ibafitiye.
“Abamotari namwe turabashimira kuko iyo muri bazima natwe abagenzi tuba tunezerewe. Motari Tunga Moto….Ubu noneho MTN igiye kubashyiriraho SIM Card zanyu zihariye, zidakora nk’izindi. Urubyiruko rwazaniwe YOLO, namwe abamotari mugiye kuzanirwa SIM Cards zitandukanye cyane n’izo musanzwe muzi hano hanze”. Numa.
Sitade Umuganda
Ukigera ku nkengero za sitade Umuganda wahitaga umenya ko MTN iri aho hafi
Abamotali nk'inshuti z'akadasohoka za MTN ntizari kuyiterererana mu muganda
Abaturage na MTN batema ibihuru
Abatuye muri Rubavu bishimiye kwakira abakozi ba MTN
Umuganda usojwe
Abamotali bagiye guhabwa SIM Cards z'umwihariko
Abamotali kuri telefone ni aba mbere
Ahakozwe umuganda
Umutekano wari 100%
Alain Numa (wambaye umupira w'umweru n'ingofero y'umuhondo) asoje umuganda
Abakozi ba MTN bacinya akadiho
Alain Numa nawe ntiyari kubura gucinya akadiho
Babyina ku murongo (Musululu moja)
Arafata ifoto yitegeye abo ashaka
Imodoka ya MTN
Urebye muri sitade Umuganda
Ku kibuga cy'imyitozo cya sitade Umuganda baba bakina imikino y'abasaza
Alain Numa ushinzwe ubucuruzi n'iyamamaza bikorwa muri MTN Rwanda
Numa Alain aganira n'abaturiye sitade Umuganda
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO