RFL
Kigali

Uburanga bwa Doreen Kabarebe wari guhagararira Uganda muri Miss World 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/10/2020 7:47
2


Uburanga bw’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, umunyamideli, Doreen Kabareebe buvugisha benshi, uyu mukobwa ni we wari kuzaserukira igihugu cya Uganda mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi, Miss World 2020.



Doreen Kabareebe yari yaramaze kwemezwa nk’uzahagararira Uganda muri Miss World International 2020 ndetse ku ya 24 Kanama 2020, yari kwerekeza i Miami muri Amerika guhagararira Uganda muri aya marushanwa, biza kurangira atagiyeyo kuko iri rushanwa ritakibaye muri uyu mwaka kubera Coronavirus.


Uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko, asanzwe amurika imideli, yanitabiriye irushanwa rya Miss Uganda muri 2010. Yari yatangajeko yakoze imyiteguro yose kugira ngo ashobore kugira imbaraga zo gutuma atsinda irushanwa rya Nyampinga w'isi. Ni mu gihe irushanwa riheruka, umugandekazi Quinn Abenakyo yegukanye umwanya wa 3 ku isi bivuze ko ubu Doreen Kabarebe ashaka kuba uwa mbere akegukana iryo kamba.

Doreen Kabarebe, usibye kuba umunyamideli ukomeye muri Uganda, usanga yarigaruriye benshi ku mbuga nkoranyambaga nko ku rubuga rwa Instagram, ari mu bakurikirwa cyane, ubu aza mu myanya y'imbere y’ibyamamare aho akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 108. Ashyirwa mu Bagandekazi beza.

Uyu munyamidelikazi Doreen, guhagararira Uganda ntibyakunze ku isi yose, kuko iri rushanwa ry’ubwiza ryarasubitswe muri uyu mwaka kubera icyorezo cya Coronavirus, rikaba ryarimuriwe mu mwaka utaha wa 2021.


Crochet Queen | Doreen Kabareebe exudes shades of sexy in Nina Mire

Doreen avuga ko yakoze ibishoboka byose byari gutuma yegukana ikamba rya Miss World 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bimenyimana arexis3 years ago
    Yarimwiza uko bigara gara Niba afire nibitekerezo Bizima
  • Brando Jackson3 years ago
    Am called Brando I'm C.E.O of @Rwanda_actor_actresses_models,Turabashimira uburyo mutugerera impande ni mpande z'isi yose kandi mubyiciro byose,So dushingiye ku kuntu mugenda mushyira itafari kuri industry ya entertainment mu Rwanda twifuje ko na industry y'imideli nayo yatekerezwaho cyane nkitsinda rya @reanda_actor_actresses_models ryaje kuzamura ubuzima bwaba murika mideli(models) ko naryo ryashyigikirwa rikagira aho riva naho rigera. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND