Uburanga bw’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, umunyamideli, Doreen Kabareebe buvugisha benshi, uyu mukobwa ni we wari kuzaserukira igihugu cya Uganda mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi, Miss World 2020.
Doreen Kabareebe yari yaramaze kwemezwa nk’uzahagararira Uganda muri Miss World International 2020 ndetse ku ya 24 Kanama 2020, yari kwerekeza i Miami muri Amerika guhagararira Uganda muri aya marushanwa, biza kurangira atagiyeyo kuko iri rushanwa ritakibaye muri uyu mwaka kubera Coronavirus.
Uyu
mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko, asanzwe amurika imideli, yanitabiriye irushanwa
rya Miss Uganda muri 2010. Yari yatangajeko yakoze imyiteguro yose kugira ngo
ashobore kugira imbaraga zo gutuma atsinda irushanwa rya Nyampinga w'isi. Ni mu gihe irushanwa riheruka, umugandekazi Quinn Abenakyo yegukanye umwanya wa 3
ku isi bivuze ko ubu Doreen Kabarebe ashaka kuba uwa mbere akegukana iryo
kamba.
Doreen Kabarebe, usibye kuba umunyamideli ukomeye muri
Uganda, usanga yarigaruriye benshi ku mbuga nkoranyambaga nko ku rubuga rwa
Instagram, ari mu bakurikirwa cyane, ubu aza mu myanya y'imbere y’ibyamamare aho
akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 108. Ashyirwa mu Bagandekazi beza.
Uyu munyamidelikazi Doreen, guhagararira Uganda ntibyakunze
ku isi yose, kuko iri rushanwa ry’ubwiza ryarasubitswe muri uyu mwaka kubera
icyorezo cya Coronavirus, rikaba ryarimuriwe mu
mwaka utaha wa 2021.
Doreen avuga ko yakoze ibishoboka byose byari gutuma yegukana ikamba rya Miss World 2020
TANGA IGITECYEREZO