Kuva aho imbuga nkoranyambaga ziziye muri terefoni zigezweho, Ubushakashatsi bukomeje kwerekana ko abazikoresha bakomeje kuba imbata zazo. Ubwo bushakashatsi bwerekanye na none ko benshi batakaza igihe kiri hagati y’iminsi 25 na 40 ku mwaka nta kindi bakora ahubwo bibereye kuri izi mbuga. Nawe ni uko?.
Mu
mpera z’ikinyezana cya 20 ubuvumbuzi mu by’ikoranabuhanga bwageze ku gikorwa
cyo guhanga terefoni ngendanwa. Uku iminsi yagiye iza indi igataha, utu
dukoresho tw’ikoranabuhanga twongerewe ubushobozi bwo gukora indi mirimo nko
guhamagara urebana n’umuntu imbonankubone ndetse n’ibindi. Nyamara uko zongerwa
ubushobozi ni ko zirushaho gihindura umuntu imbata yazo. Ubushakashatsi bukozwe
n’ikigo Rescue Time bwasanze ko umubare utari muto w’abantu bakoresha terefoni
zigezweho “Smart Phones” bamara hagati y’amasaha 2 n’iminota 30 ndetse n’
amasaha 4 ku munsi. Wowe umara angahe?.
Mbere
yo kwandika iyi nkuru nagize amatsiko yo kumenya amasaha ubwanjye mara kuri
terefoni yanjye. Nkoresheje gahunda ya “Screen Time App” nasanze nkoresha
amasaha 2 n’iminota 15 ku munsi, bikaba bingana n’amasaha 16 asaga gato ku
cyumweru. Ibi ntibyanteye ubwoba kugeze igihe menyeye ko ntakaza iminsi 33 n’andi
masaha ku mwaka nibereye kuri terefoni yanjye! Wowe utakaza iminsi ingahe ku
mwaka kuri terefoni yawe?.
Ikigo
cy’ubushakashatsi cya PEW, cyerekanye; mu bushakashatsi cyakoze ko 67% by’Abanyamerika
bu gihe baba bareba kuri twa terefoni twabo ngo barebe ko ntabutumwa kandi mu
byukuri na terefoni itigeze ibimumenyesha (nta “notification”). Nawe bikubaho
ko ukunda gutera akajisho kuri terefoni kandi mu by’ukuri nta wa guhamagaye n’uwakwandikiye?
Iki ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko abantu babaswe na terefoni.
Kuba abantu bagenda bakomeza kuba imbata ya za terefoni zabo, hari ababyihishe inyuma. Tristan Harris, wahoze ari umukozi wa Google, ubwo yaganiraga na The New York Times, yavuze ko mu mateka y’isi bwari ubwa mbere kubona ba kabuhariwe mu mikorere y’imbugankoranyambaga bagera kuri 50 bakore ikintu kikagira uruhare rukomeye ku buzima bw’abantu basaga miriyari 2.
Ku byicaro by’imboga nkoranyambaga hari itsinda ry’abantu b’impuguke
bitwa “Attention Engineers”, aba akazi kabo ni ugukomeza kugira imbata abantu z’izi
mbuga. Urugero: aba nib o bahimba amayeri yo gutuma abantu bakomeza gukoresha
izi mbuga. Iyo umuntu akoze “like” ku ifoto yawe bituma wongera kunaga akajisho
ku rubuga ukoresha. Ibi iyo wowe ubikoze urusha kuryoherwa iyo byiyongera kandi
ni na ko ba nyiri urubuga bunguka.
TANGA IGITECYEREZO