RURA
Kigali

Hari abantu bazinduka buri gihe uko byagenda kose! Dore ikibyihishe inyuma

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:14/03/2025 7:49
0


Hari inshuti ufite uhora wibaza impamvu zikerererwa buri gihe, ariko se ujya wibaza impamvu abantu bamwe noneho bahora bazinduka? Muri gahunda iyo ari yo yose ugasanga abahagera ari aba mbere, batajya bakerererwa mu buzima bwabo. Siyansi igaragaza impamvu zituma abantu bamwe usanga buri gihe bazinduka ndetse bigoye kubabona bakererewe na rimwe.



Kubona umuntu utajya ukerererwa na rimwe, si ibintu bisanzwe, ntabwo ari impurirane cyangwa ibintu bipfa kubaho gutyo gusa, haba hari ikibyihisha inyuma. 

Dore impamvu abantu bamwe bahora bazinduka, n’icyo ushobora kubigiraho, nk’uko tubikesha inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Personal Branding Blog:

1.Kubahiriza igihe babitojwe bakiri bato: Usanga abenshi bibahiriza igihe, atari ibintu biga bakuze, ahubwo barabitangiye bakiri bato, barabitojwe n’ababyeyi, abavandimwe, abarimi cyangwa abandi babanye kenshi. Kuva bakiri bato, bigishijwe akamaro ko kuba kubahiriza igihe, aho usanga byarabaye nk’igice cy’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

2.Bakunze kuba bahangayitse ndetse banagira ubwoba cyane: Usanga abantu bameze uku baba ari ba bantu bahangayikishwa n’utuntu duto ndetse bita ku bintu cyane. Kugera ahantu hakiri kare rero, bibafasha kubanza gutuza, bityo bagashira umutima kubyo bagiye gukora. Akenshi abantu bahangayika cyane, baba badashaka ko hari n’umuntu umenya ko bahageze, ntabwo rero baba bifuza kuhagera mbere y’abandi maze bagashaka umwanya wo kwicaramo ahantu habahaye amahoro.

3.Bubaha igihe cy'abandi: Indi mpamvu abantu bamwe bagera ahantu hose bafite gahunda kare ni uko bubaha umwanya w’abandi. Usanga ari abantu basobanukiwe ko buri wese afite gahunda zindi nyuma y’iyo bagiye guhuriramo kandi ko igihe ari amafaranga, ibi rero bituma batifuza ko abandi bategereza maze bakazinduka. Mu kuhagera kare, baba bashaka kugaragaza ko baha agaciro umwanya n’imbaraga by’abandi, haba mu biterane, ibirori, cyangwa ikindi gikorwa cyose.

4.Bakunze kugira amakenga: Bahagera kare kuko baba bateganya ko hashobora kubaho imbogamizi zishobora gutuma batahagerera igihe cyangwa se ntibanabashe kuhagera. Aba baba bateganya ko mu gihe hagize ikibazo kiba, bari bubashe kugikemura ndetse bakanitabira gahunda bari bafite. Urugero, ushobora kuba ugiye mu nama runaka iri butangire saa yine z’amanywa ariko umuhanda uri bucemo ukunda kuberamo ambutiyaje, maze ukiyemeza kuva mu rugo kare mu rwego rwo kwirinda gukererezwa n’ambutiyaje.

5.Usanga bifitemo impano y’ubuyobozi: Abahanga bavuga ko abantu benshi bakunda kuzinduka bakunda kugira imico ifitanye isano n’ubuyobozi. Kuhagera mbere ho gato akenshi bifitanye isano n’inshingano n’ubuyobozi, byombi bikaba imico y’ingenzi ku bayobozi. Aba bantu bafata iya mbere mu kuhagera kandi bagategura uko gahunda iri bugende batuje. Aba bakunze kuba intangarugero ku bandi.

Nubwo buriwese aba afite impamvu ze zo kuzinduka, abahanga mu by’imitekererezo ya muntu bagaragaza siyansi iri inyuma y’iyi myitwarire, aho basobanura impamvu zishobora gutuma umuntu ahora azinduka muri gahunda iyo ari yo yose yaba agiyemo.

Byaba ari ukubera ko kubahiriza igihe babitojwe bakiri bato, cyangwa kubera ko bubaha igihe cy’abandi, abantu bazinduka cyane baba bafite impamvu zirenze imwe zihishe inyuma y’imyitwarire yabo.

Aba bantu rero ushobora kubigiraho ibintu bitandukanye, ariko icy’ingenzi ugomba kumenya ni uko igihe ari icy’agaciro. Abanyarwanda bakunda kuvuga ko igihe ari amafaranga, ugomba rero kwitoza gukorera ku gihe, ukarushaho gukorera kuri gahunda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND