RURA
Kigali

Urubyiruko rwa Gen-Z rurimo kwanga gukundana - Ubushakashatsi bugaragaza impamvu

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:14/03/2025 15:46
0


Urubyiruko rw’iki gihe, cyane cyane urwavutse hagati ya 1997 na 2012 ruzwi nka Generation Z, ruri kwitandukanya n’ibisanzwe byafatwaga nk’inzira y’ingenzi yo gukura ari byo gukundana.



Ubusanzwe, gukundana byafatwaga nk’icyiciro cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu ukura, aho byabaga intangiriro yo kumenya uwo uri we ndetse n’uko wahuza n’abandi mu mibanire.

Nyamara, ubushakashatsi bushya bugaragaza ko urubyiruko rwinshi rudasigaye rwihutira cyangwa ngo rujye mu rukundo nk’uko byari bimeze ku babyeyi n’ababyiruka bo hambere.

Umubare w’abakundana waragabanutse

Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2023 na Survey Center on American Life, byagaragaye ko 56% by’abagize Generation Z bavuze ko bakundanye bakiri ingimbi n’abangavu, ugereranyije na 76% by’abagize Generation X (abavutse hagati ya 1965 na 1980) na 78% by’abavutse mu gihe cya Baby Boomers (1946-1964). 

Nanone, mu 2021 General Social Survey yerekanye ko 54% by’abafite imyaka iri hagati ya 18 na 34 batari bafite umukunzi uhoraho, mu gihe mu 2004 bari 33% gusa.

Lisa A. Phillips, umunyamakuru akaba n’umwarimu wigisha amasomo y’urukundo n’agahinda ku banyeshuri ba kaminuza ya SUNY New Paltz muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko abato muri iki gihe bashidikanya ku gaciro k’urukundo. 

Avuga ko bamwe banabifata nk’igitekerezo cyashyizweho n’itangazamakuru. yabajine ababaza abanyeshuri be ati “Ariko se ibyo byiyumvo by’urukundo byatangiriye he?”. 

Yongeraho ati, “Mu mico yose usanga abantu bavuga uko bagwa mu rukundo mu buryo bujyanye, kabone n’iyo baba barakuze babijyamo batabizi.”

Gukundana ntibikiri icyiciro ngombwa mu bukure

Abahanga bavuga ko umuntu ashobora gukura neza no kuba muzima mu mutwe atarigeze akundana. Gusa mu buryo rusange, iyi mpinduka ishobora kuba ikimenyetso cy’imbogamizi mu kwiyumva mu bandi no kwemera kuba mu rukundo, nk’uko abashakashatsi babigaragaje. Urukundo rwa mbere akenshi rwafatwaga nk’igisobanuro cy’icyiciro cyo gukura, aho umuntu yiga kumenya uwo ari we no gushaka uwo yahitamo.

Icyakora, hari abakiri bato bavuga ko bafite ibitekerezo byagutse ku bijyanye n’uburyo bwo kwishimisha mu rukundo hatabayeho umubano usobanutse. 

Thao Ha, umuhanga mu myitwarire y’abantu wo muri Kaminuza ya Arizona State, avuga ko hari abavuga ko “bigeze gukundana,” ariko batabivugaho ibisobanuro birambuye. 

Mu iperereza rya YouGov ryo mu 2024, 50% by’abari hagati y’imyaka 18 na 34 bavuze ko babaye muri situationships, aho abantu baba bari mu mubano udasobanutse kandi nta masezerano arambye ahari.

Hari aho gukundana bifite inyungu

Abashakashatsi nka Amy Rauer wo muri Kaminuza ya Tennessee bavuga ko gukundana atari ngombwa kugira ngo umuntu akure neza. Ahubwo, gukura bikenera abafasha n’abantu bagushyigikira nk’inshuti cyangwa ababyeyi. 

Mu bushakashatsi bumwe, abanyeshuri batigeze bakundana bagaragaje kuba bafite ubushobozi bwo kuyobora abandi, bakagira n’imibanire myiza n’abandi, ndetse bagakunda kugaragaza ibimenyetso bike by’agahinda no kwiheba.

Ku rundi ruhande, urukundo rushobora kuba ikigeragezo gikomeye ku rubyiruko, rukabahuza n’ibibazo birimo ihohoterwa rishingiye ku rukundo. 

Abakobwa bari mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu ni bo bakunze guhura n’ihohoterwa cyane. Ibyo byose bituma bamwe bahitamo kwirinda kujya mu rukundo 'Teen dating milestone decline'.

Kuba ingaragu ngo bitera isoni n’ubwigunge

Imbuga nkoranya mbaga nazo zitungwa agatoki mu kugira uruhare mumibanire yaba Gen z bitewe n'ibyo bazibonaho.

Nubwo uyu munsi benshi batakijya mu rukundo, hari abagaragaza ko bibatera ipfunwe. Imbuga nkoranyambaga nka TikTok zuzuyeho abantu bavuga ko bageze ku myaka 26, 30, ndetse na 40 batarigeze bakundana, bamwe bakavuga ko bibatera ubwoba bwo kuzaba abagabo cyangwa abagore beza mu gihe byabaho.

Ariko ubushakashatsi bugaragaza ko ibyo umuntu yigira mu nshuti zisanzwe ari byo bimufasha mu rukundo, aho kuba ingingo y’uko yakundanye hakiri kare. 

Mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 165 hagati y’imyaka 13 na 30 mu 2019, byagaragaye ko inshuti zikomeye mu buto zigaragaza icyizere no kunyurwa mu rukundo nyuma y’imyaka, nyamara ubunararibonye bwo gukundana bw’igihe cya kera ntacyo bwari butwaye.

Impamvu zitera Gen Z kwirinda urukundo

Abashakashatsi bagaragaza ko gukundana gake muri Generation Z biterwa n’impamvu zitandukanye. Bamwe bashyira imbere ibikorwa byabo, ishuri, cyangwa guhanga udushya, abandi bagashakisha abafatanyabikorwa bujuje ibyo bifuza. Gusa hari n’impamvu zishishikaje. 

Muri raporo yakozwe na Hinge mu 2023, 90% by’abagize Gen Z bavuze ko bashaka urukundo, ariko 56% bakaba batabigeraho kubera ubwoba bwo guterwa indobo, naho 57% batinya gutanga amarangamutima yabo ngo batitwara nabi.

Abenshi muba Gen Z batinya kwishora mu rukundo kubera gutinya gukatirwa.

Lisa Phillips yavuze ko mu biganiro yagiranye n’urubyiruko rw’abanyeshuri be no mu gitabo cye gishya First Love: Guiding Teens Through Relationships and Heartbreak, asanga benshi bifuza gukundana ariko bakabura uko babigaragaza kubera gutinya kugaragariza amaranga mutima yabo, cyangwa gutinya kugaragaza ko bakunze umuntu. Iyo bahuye n’ibyo byiyumvo, bamwe babifata nk’uburangare, abandi bakabyita ko "bahubutse bakaba bafashe ikemezo kidakwiye" ibyo bigakunda kubabaho mumasaha ya nijoro iyo babonye akanya kokwitekerezaho. 

Imbogamizi zishingiye ku cyizere n’umutekano bicye.

Urubyiruko rw’iki gihe rugaragaza kugenda rucika intege mu kwizerana hagati y’abakobwa n’abahungu. Daniel A. Cox wo muri Survey Center on American Life, avuga ko uko kwikandagira hagati y’ibitsina byombi gushobora kuba imvano y’uko abakobwa benshi bumva batizeye abahungu, naho abahungu bakumva basunikwa kure. 

Abahungu benshi badakunda kugira inshuti za hafi, by’umwihariko iz’abakobwa, bituma bashobora kugira ibibazo by’imibanire igihe bashaka gukundana.

Kunanirwa kwemera ibyiza by’urukundo

Abashakashatsi bavuga ko urukundo ari ingenzi nk’imibanire isanzwe. Lisa Phillips avuga ko abanyeshuri be banze igitekerezo cy’uko umuntu yakenera undi kugira ngo yuzure nk’uko bivugwa mu nkuru za Plato. Gusa, ashimangira ko gukundana bisaba kwemera kuba hari icyo upfana n’undi, ukemera no kugura icyo utanga.

Mu magambo ye, ati: "Gukundana ni ukwemera kuba hari uwo waba uhuriyeho na we, ukumva yagutera ishema cyangwa akakubabaza, ariko ibyo byose bikakugira uwo uri we." Kandi ashishikariza abato kugerageza, kuko urukundo rushobora kuba rushimishije, nubwo rimwe na rimwe rushobora kubabaza.

Abenshi usanga bafite ibibazo by'ihungabana n'ubwigunge bitewe no kuba bumva bari bonyine cyangwa baranahemukiwe mu rurukundo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND