Kigali

Teta Diana yasohoye umuvugo yise ‘Murezi nkunda’ urata Mwarimu amaze imyaka 13 yanditse

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/10/2020 18:47
0


Umuhanzikazi Teta Diana ubarizwa muri Suede yasohoye umuvugo urata Mwarimu yise “Murezi nkunda” wari umaze imyaka 13 yanditse.



Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2020, u Rwanda rwifatanye n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu. Abantu batandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza ishimwe bafite ku barimu babigishije. 

Teta Diana ati “Mwarimu mufata nk’umuntu ukomeye. Uko ngenda nkura ndushaho kumenya ubwenge mbisobanukirwa neza kurushaho, ni isoko twese tuvomaho ubumenyi.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko mu rwego rwo kwizihiza byihariye Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, yashyize ahagaragara umuvugo amaze imyaka 13 yanditse, agaragaza byihariye agaciro ka mwarimu mu buzima bwa buri umwe.

Hari aho Teta Diana agira ati “Murezi mwiza woza ubwenge. Ngabo dukinga ubujiji buje. Hora nkubwire njye nshize ubwira. Ubwiza bwawe mbubwire bose. Abato batuze bageze aho uri. Ndavuga ubwiza mvuge ubwo bwema. Ndavuga umurava mvuge urukundo. Ndavuga inyifato mvuge imyato. Ndavuza impundu mpuruze bose. Zihinde induru zikaranya ibibondo.”

Teta avuga ko uyu muvugo yigeze kuwutangaho impano asoza amashuri yisumbuye, aho yawuhaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya IFAK, Padiri Gatete, ari naho yize mu Ishami ry'Imibare, ubugenge n’Ubutabire.

Uyu muhanzikazi avuga ko uyu muvugo uri mu mivugo yandikaga kera akiri umwana, akavuga ko n’ubu ayisoma agasanga ‘byari ibyo’.

Kuri uyu munsi, Perezida Paul Kagame yanditse ku rukuta rwa Twitter, ashima abarimu bo mu Rwanda cyane cyane muri ibi bihe, ababwira ko abanyeshuri n’ababyeyi bishimira serivisi nziza babaha.

Yagize ati “Turazirikana Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwarimu. Dufate umwanya dushimire abarimu bacu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye.”

Yakomeje agira ati “Abanyeshuri n’ababyeyi bishimira servisi zanyu ntasimburwa. Dufatanye, dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo.”

Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu watangiye kwizihizwa ku isi yose ku wa 05 Ukwakira 1994. Ni mu gihe u Rwanda rwatangiye kuwizihiza, ku wa 05 Ukwakira 2002, bivuze ko imyaka 19 ishize uyu munsi wizihizwa.

KANDA HANO USOMA UMUVUGO 'MUREZI NKUNDA' TETA DIANA YAHIMBIYE MWARIMU

Umuhanzikazi Teta Diana yasohoye umuvugo urata Mwarimu

Teta Diana yavuze ko Mwarimu amufata nk'umuntu ukomeye, kandi ko uko agenda akura amenya ubwenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND