Abakunzi ba Rap baraye bataramanye n'abaraperi batandukanye mu gitaramo cyiswe "Icyumba cya Rap", gusa batahanye ibyishimo bicagase.
Igitaramo Icyumba cya Rap cyabereye muri Camp Kigali tariki ya 10 Mutarama na tariki 11 Mutarama 2025, cyagombaga gutangira saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, ariko ahagana saa moya n'indi minota ni bwo Taikun Ndahiro yageze ku rubyiniro, ashimira cyane Perezida Kagame.
Kuva saa 19:45, abaraperi bakizamuka bafunguye igitaramo bahabwa iminota 30 yo kugaragaza impano zabo, mu gihe abari kuri gahunda yo kuririmba mu cyumba cya rap bagera kuri 13 bamwe muri bo batangiye kugera ahagombaga kubera igitaramo ahagana saa yine z'ijoro.
Byageze kuwa Gatandatu hamaze kuririmba Diplomate, Zeo Trap, Logan Joe, B-Threy na Bushali gusa mu baraperi 13 bari bari ku rutonde rwo gususurutsa abafana ba Rap.
Urebye ku rubyiniro, byari mu murongo mwiza, abahanzi baririmba mu buryo bwa Live, abandi mu buryo bwa Playback ndetse urugwiro rwari rwose no kubafana babo.
Ababanje ku rubyiniro harimo Fally P, Sky 2 na Logan Joe. Nk'uko bakurikiranye niko baririmbye mu buryo bwa Playback gusa byagaragaraga ko bari kunyura abitabiriye nta nkomyi bidakuyeho ko bakuru babo baririmbye mu buryo bwa Live.
K8 Kavuyo yaririmbye ‘Playback’ kubera ko ubwo aheruka kugerageza uburyo bwa Live bwamurabye ivu mu gitaramo cya The Ben cyabaye 1 Mutarama 2025. Kuririmba Playback byamufashije kutongera kwibagirwa zimwe mu ndirimbo ze nk'uko byari byamugendekeye.
"Am Back” ni indirimbo yahuriyemo na Bruce Melodie.
Jay C ubwo yinjiraga ku rubyiniro yakirijwe urusaku rutagira akagero. Na we yaririmbye mu buryo bwa live binyura abari bakumbuye ijwi rye cyane ko yari amaze igihe ataririmba cyangwa se ngo agaragare mu gitaramo icyo ari cyo cyose. Yageze ku rubyiniro ibintu bihindura isura.
Yaririmbye “Isugi” yahuriyemo na Bulldogg, Camp Kigali ihinduka ikiragano cye abakunzi be barayimuririmbira ndetse ni yo yasorejeho, ahita ava ku rubyiniro kuko atamazeho igihe kirekire.
Ish Kevin uri mu baraperi bo mu kiragano gishya, yanyuze abitabiriye bamuha akazi gake cyane ko inyinshi baziririmbiye. Uyu musore yinjiriye mu ndirimbo yise “Amakosi” iri mu ze zakunzwe cyane.
Riderman yinjiriye mu ndirimbo yise “Ikinyarwanda” imaze yakoranye na Bruce Melodie. Riderman yagiye ku rubyiniro ari kumwe na Karigombe - buri gihe mu bitaramo byose yitabira aramwitabaza. Yaririmbye mu buryo bwa “Live" binyura benshi. Yakurikijeho “Holo”, ahita ava ku rubyiniro.
Nyuma y’aho igitaramo Icyumba cya rap cyagombaga kuba taliki 27 Ukuboza umwaka ushize wa 2024 cyasubitswe kubera umuyaga mwinshi watewe n'imvura yaguye abafana bagataha bivovota, byasubiriye no kuri uyu wa 10 Mutarama 2025, Tuff Gang itaha itaririmbye.
Icyakora Tuff Gangs yaje gusuhuza abafana iragenda ariko umwe muri bo P Fla aza "gufunga pinya" afata micro ahita amanurwa ku rubyiniro shishi itabona.
Fireman yaje ku rubyiniro saa Saba n’iminota 12 n'amasegonda ahabwa micro saa saba n'iminota 13, abwira abitabiriye ko kubera ikibazo cy’amasaha batari buririmbe kandi abivuga akata agenda asohoka
Twinjirane Inyuma y'amarido mu cyumba cya Rap
Tuff Gang muri rusange yari yiteguye ariko yamenyeshejwe ko itari buririmbe kubera amasaha kuko abagize iri tsinda batinze kugera ahagombaga kubera igitaramo cyane ko Bulldogg we atigeze anahakandagira, babigize imikino basaba nibura indirimbo n'iyo yaba imwe ariko biba iby'ubusa kubera ko polisi yari yamaze gusaba ko amasaha aba baraperi bahawe yubahirizwa.
Ati “Mutwihanganire, kubera ikibazo cy’amasaha ntabwo turi buririmbe." Aya ni amagambo Fireman yavuze nyuma yuko iri tsinda ritabashije gutahana umubyizi. Yavuze ko bazakora igitaramo cyabo bwite nka Tuff Gangs bakamara ipfa abakunzi babo.
Intambara yatangiye ubwo abafana bari mu gitaramo Icyumba cya Rap bamenaguraga amacupa mu kugaragaza agahinda kabo batewe no kuba batari kubona abaraperi bihebeye, Polisi igasaba ko igitaramo kiba mu mahoro ariko abafana ntibabyumve.
Abakunzi ba Rap bari bafite n'umubabaro bambukanye umwaka ubwo iki gitaramo cyasubikwaga bamwe muri bo bakavuga ko igihombo batejwe n'ibi bitaramo kitazakira ko ahubwo bishakira igitaramo cya Tuff Gang yonyine.
The Ben witabiriye iki gitaramo ntiyanyuzwe n'ibyabaye na cyane ko byavugwaga ko yari yiteguye kujya ku rubyiniro agashyigikira Tuff Gang nk'uko na we bamushyigikiye mu gitaramo cy'amateka aherutse gukorera muri BK Arena.
Dusubiye inyuma gato ku isaha ya saa yine, inzoga zaje gushira habura izindi n'izije banga ko zinjira kubera ko nta bikombe byabugenewe bazananye nazo, bituma hitabazwa iz'amarikeri, umuriro muri benshi uba mwinshi morale irazamuka.
Ubwo byatangazwaga ko igitaramo gihagaze, abafana bahise batangira gusohoka gake gake ariko bababajwe nuko Tuff Gang itaririmbye kandi n’umunsi wa mbere baraje kubareba bagahita bababwira ko igitaramo gihagaritswe bahageze.
Bamwe mu bafana bagifite akabaraga ko kurwana bari banasomye kuri manyinya, batangiye gufata uwo babonye wese mu mashati bamwitiranya n'abateguye igitaramo mu gihe abashyushyarugamba bo bihishe kare kuko no gukubitwa byari kuzamo.
Kuba igitaramo cyatangiye neza ndetse abaraperi bageze kuri stage bagatanga ibyishimo bisendereye, ariko kikarangira nabi aho abaraperi bari bitezwe cyane batabashije kujya kuri stage bigashavuza cyane abakunzi ba rap, ni nk'ubukwe bwagenze neza ariko hakabura abasaza bo gusaba.
Bushali yanyuze abitabiriye igitaramo "Icyumba cya Rap"
Dany Nanone yahinduye imyenda ubugira kabiri kurubyiniro rumwe
Ni igitaramo cyitabiriwe n'ingeri zitandukanye
Ubwo Anitha Pendo yari ku rubyiniro nk'umushyushyarugamba
B Threy ku rubyiniro mu gitaramo "Icyumba cya Rap"
The Ben, Kevin Kade na Muyoboke bitabiriye igitaramo "Icyumba cya Rap"
Diplomate ku rubyiniro
Ubwo Zeo Trap yari ku rubyiniro
DJ Ira yacuranze mu gitaramo "Icyumba cya Rap"
TANGA IGITECYEREZO