Kigali

Icyumba cyari icyo guhesha umugisha Rap cyayifungiye mu cyasha - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:11/01/2025 7:35
0


Igitaramo "Icyumba cya Rap" cyari kigamije guhesha ikuzo Hip Hop, cyayiteye icyasha mu bakunzi b'iyi njyana bongera kuyitakariza icyizere cy'uko abayikora ntacyo bitayeho.



Kuri uyu wa gatanu, muri Camp Kigali habereye igitaramo “Icyumba cya Rap” kitabereye igihe dore ko cyari gitegerejwe ku wa 27 Ukuboza 2024 ariko kiza guhagarikwa kubera imvura nyinshi yaguye kuri Canal Olympia aho cyari kubera hanyuma igasenya ibyari byubatswe byose ndetse aho abantu bari guhagarara hagahindana ku buryo hatari gukomeza gukoreshwa.

Nyuma y’uko iki gitaramo kitabaye, abari baguze amatike barahumurijwe babwirwa ko igitaramo kizasubukura ku itariki ya 10 Mutarama muri Camp Kigali kandi amatike yaguzwe mbere akazakoreshwa muri Camp Kigali. Ni nako byagendekeye abakunzi ba Hip Hop.

Ni igitaramo cyatangiranye n’abahanzi bakiri bato babanje kumurikira impano zabo abitabiriye igitaramo “Icyumba cya Rap”. Aba bahanzi bakurikiwe n’umuhanzi akaba n’umusesenguzi w’amakuru y’imyidagaduro, Sky2 uheruka gushyira hanze indirimbo yise “Ibibica”.

Nyuma y’uko aba bahanzi bakiri bato bari bamaze kwidagadura, umuhanzi Logan Joe niwe wabimburiye abandi bahanzi mu bari bategerejwe cyane muri iki gitaramo. Mu gihe cyose yari ku rubyiniro, yagerageje gushyushya abantu nubwo abantu bari batarashyuha.

Nyuma y’uko abantu bari bamaze kwisuganya no kujya mu mwuka umwe w’igitaramo, umuraperi Zeo Trap wakuze akiri muto mu mwuga w’uburaperi yahise ajya ku rubyiniro hanyuma buri wese atangira gucana ku jisho no gukora icyamuzanye mu gitaramo.

Ni igitaramo kitarambiranaga kuko buri uko umuhanzi yavaga ku rubyiniro, abavanga imiziki bakomerezaga mu mwuka w’indirimbo ziri mu njyana ya Hip Hop harimo indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda ndetse n’abahanzi bo mu mahanga.

Umuraperi Diplomate niwe wahise ukurikira ku rubyiniro aba n’umuhanzi wa mbere uririmbye mu buryo bwa ‘Live’ afatanya n’abafana be. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nyinshi ku buryo yavuye ku rubyiniro abitabiriye igitaramo bakiruhutsa.

Nyuma yo kubyina Hip Hop gakondo, abantu bahise batangira kubyina Hip Hop y’ikiragano gishya yaje mu njyana na ‘Kinya Trap’ ari nabwo umuhanzi B Threy yageraga ku rubyiniro. Nk’uko bisanzwe, kirazira ku muraperi kuba yaza ku rubyiniro nta mbaraga zihagije yibitseho.

B Threy niwe wakiriye inshuti ye Bushali ku rubyiniro hanyuma babanza kuririmbana indirimbo aba bahanzi bakoranye. Aba bahanzi basanzwe ari inshuti z’akadasohoka uretse no kuba ari abo mu kiragano gishya cy’umuziki.

Aba bahanzi bakunze guhurira ku rubyiniro kandi bakaririmbana dore ko mu mwaka ushize banakoranye ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo Ubufaransa. Baririmbye indirimbo nka Kinyatrap, Ni twebwe, Ku gasima,…

Mu buryo bwo gukubita babangura, umuraperi Dany Nanone ntabwo yatinze kugera no kuva ku rubyiniro. Hakurikiye umuraperi Jay c yinjirira ku ndirimbo ‘I’m back’ akomereza ku ndirimbo zirimo Ni gute uri isugi,…

Nyuma y’aho, umuraperi Riderman yahise agera ku rubyiniro ataramira abafana be mu buryo bwihuse dore ko amasaha yari yamaze gukura kandi hasigaye abandi bahanzi benshi. Riderman yavuye ku rubyiniro ahagana saa 00;40.

Mu buryo butunguranye, abaraperi Fireman, Green P na P Fla bahise baza ku rubyiniro abantu batangira gucyeka ko igitaramo "kigiye gushya" ariko Fireman ahita avuga ko kubera ikibazo cy’amasaha igitaramo gihagaze.

Abafana bahise batangira gusohoka gake gake ariko bababajwe nuko Tuff Gang itaririmbye kandi n’umunsi wa mbere baraje kubareba bagahita bababwira ko igitaramo gihagaritswe bahageze.

Bamwe mu bafana bagifite akabaraga ko kurwana, batangiye kujya bafata uwo babonye wese mu mashati bamwitiranya n'abateguye igitaramo mu gihe abashyushyarugamba bo bihishe kare kuko no gukubitwa byari kuzamo.

Muri macye, ibintu byose byari byabaye byiza ariko imirimo ya nyuma ihesha agaciro iya mbere, iza ibihuhura byose kuko abahanzi bari bitezwe cyane batageze mu rubyiniro.



Bushali yanyuze abitabiriye igitaramo "Icyumba cya Rap"




Dany Nanone yahinduye imyenda ubugira kabiri ku rubyiniro rumwe 



Ni igitaramo cyitabiriwe n'ingeri zitandukanye 

Ubwo Anitha Pendo yari ku rubyiniro nk'umushyushyarugamba


B Threy ku rubyiniro mu gitaramo "Icyumba cya Rap"


The Ben, Kevin Kade na Muyoboke bitabiriye igitaramo "Icyumba cya Rap"

Diplomate ku rubyiniro 


Ubwo Zeo Trap yari ku rubyiniro

DJ Ira yacuranze mu gitaramo "Icyumba cya Rap"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND