Kigali

Nicki Minaj yibarutse imfura ye ku myaka 37

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2020 8:38
0

Umuraperikazi Nicki Minaj w’imyaka 37 y’amavuko ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko we n’umugabo Kenneth Petty, bibarutse imfura yabo.Nicki Minaj azahora yibuka ibi bihe mu buzima bwe bwose! Yibarutse imfura ye n’umugabo we Kenneth Petty, ku wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, mu bitaro biherereye mu Mujyi wa Los Angeles. 

Ni nyuma y’amezi macye asohoye amafoto y’uruhererekane yerekanaga ko akuriwe. Ikinyamakuru People cyanditse ko Nicki Minaj na Kenneth w’imyaka 42 y’amavuko, bataratangaza igitsina cy’umwana bibarutse ndetse n’amazina ye.

Bombi bibarutse imfura yabo nyuma y’uko mu Ukuboza 2019, bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore. Mu Ukuboza 2018, ni bwo Nicki na Kenneth bifashishije urukuta rwa instagram, bemeza ko bari mu rukundo rurambye. Ni nyuma y’amazi yari ashize, bivugwa ko bombi batandukanye.

Ikinyamakuru The Mirror kivuga ko Nick Minaj na Petty bamenyanye bakiri bato ariko ntibashyira imbaraga mu rukundo kugeza bakuze. Kuva yatangira gukunda na Petty yabwiwe ko ari umugabo washinjijwe gufata ku ngufu, agasubiza ko atitaye kubivugwa.

Ikinyamakuru Metro.co.uk kivuga ko mu 1995 Kenneth Petty yatawe muri yombi aryozwa gufata ku ngufu, aho yamaze imyaka ine muri gereza. TMZ ivuga ko Kenneth yamaze imyaka irindwi muri gereza aryozwa kwica umuntu amurashe.

Nicki Minaj na Kenneth bibarutse imfura yabo y'umukobwa

Mu Ukuboza 2018, ni bwo Nicki Minaj uri mu baraperikazi bakomeye ku Isi yatangiye urugendo rw'urukundo na Kenneth

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND