Ubucuruzi ni imwe mu nzira zigeza benshi ku byo bashaka n'ubwo bitaba byoroshye kubigeraho cyangwa guhirwa muri ubu bucuruzi. Gusa umuhanga yaragize ati ”Nta mukuru nk’umuto waribyonye”. Elon Musk ni we ufite umushinga wo kongerera ubwenge abantu binyuze mu mushinga we yize. Menya inama 5 aha buri wese uri mu bucuruzi.
Elon Musk ni
umuwe mu bakire bari ku murongo w’imbere muri yi minsi, uyu afite iminshinga
myinshi anyuza mu bigo bye birangajwe imbere na Tesla, Space X ndetse n’ibindi.
Bwana Musk afite umushinga utegerejwe na benshi n'ubwo hari abo wateye ubwoba. Ni umushinga witwa ”Neuralink”
ugamije kuzajya wongerera ubwenge abantu bitewe n'agakoresho kazajya
kaba kashyizwe mu bwonko bwa muntu.
Ubutunzi
bw’uyu mushoramali bwarikubye muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19 dore ko
yungutse arenze Miliyari y'amadorali. Musk abyarwa n'umubyeyi w'umunyafurika y'epfo n'umunya-canada, akaba yarakuriye muri Afrika y'epfo ndetse ni naho yize amashuri abanza n'ayisumbuye aza kuhava ubwo yari amaze gutangira kaminuza.
Umushoramali Elon Musk
Magingo aya ni we mukire wa 4 mu bantu bose
batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaza mu icumi ba mbere ku Isi, akaba n'umwe mu bahanga mu ishoramali ry’ikoranabuhanga. Nk’umwe mu bakoze ubucuruzi bukabahira hari
inama ahereza abantu bifuza kujya mu bucuruzi buhamye.
1.
Kora ufite intego
Ku ruhande
rw’uyu mushoramali ntabwo yemera ko intsinzi iva mu kugira intumbero ifatiye
ku kugira amafaranga menshi cyangwa kuzamurwa mu ntera ku kazi ahubwo we yemera ko
ibikorwa ari byo bya mbere ndetse no gukora ibintu mu buryo bunoze.
Baho ufite intego yo gukora ikintu mu buryo
bunoze kurusha undi wese, ni ukuvuga niba uri gukora ikintu ube mu bazana udushya
kandi bakora neza kurusha bandi bose. Kuri Bwana Elon Musk yemera ko ibi kubigeraho
na ya mafaranga benshi bifuje bagitangira wowe uzayabona kubarusha cyane kandi
ahamye.
2.
Hora urajwe ishinga no kunguka
ibitekerezo kandi bihamye
Mu
kinyarwanda baca umugani bati ”Ugira Imana abona umugira Inama”. Uyu mukire
akaba n’umushoramali mu ikoranabuhanga akaba afite intego yo kogoga isanzure, avuga ko abantu benshi mu buzima bwacu bimwe mu bidusubiza inyuma harimo guhora twumva ko
turi mu kuri, nyamara ntabwo bishoboka ahubwo ku munyabwenge ahora ashaka uko
yakwaguka mu bitekerezo.
3.
Jya wirinda kujarajara mu bintu
byinshi, baho ushyira imbaraga zawe mu kintu kimwe
Elon
yemera ko umuntu ubaho akora utuntu twinshi mu gihe kimwe biba bigoye ko yazamuka, gusa nanone gukora kimwe umwanya muto kikarangira ugakora ikindi yemeza ko ari
byiza, muri make ni ugukora ikintu runaka ukagikora n'umutima wose.
Elon Musk ati ”Shyira
imbaraga zawe mu kubaka ubwami bumwe cyangwa ikigo kimwe kuko iki gihe
bizagufasha gukora ikintu kiza kandi mu gihe gito, icyo wihaye nikirangira
uzafate ikindi”. Benshi mu buzima bibwira ko gukora ibintu byinshi mu gihe kimwe
ari byiza gusa burya gukora ikintu kimwe kikarangira ugafata ikindi ni byo
bizima kandi bitanaga umusaruro n'ubwo benshi bibagora.
4.
Irinde kugira ubwoba bwo gutsindwa
Umuhanga
yaragize ati ”Udatsindwa ni uko ntacyo aba yakoze, cyangwa udahomba ni uko ntacyo aba
yashoye”. Guhora utekereza intsinzi ndetse ukugirira icyizere ko ntacyo
utashobora mu gihe hari abandi bakoze iki kintu uri kwifuza bakagishobora!
Benshi mu buzima bagenda bacibwa intege n'uko nta cyizere bifitiye, gusa umuhanga
yigeze kuvuga ati “Icyizere kirarema”. Baho wiyubaha kandi wifiye icyizere
bizatuma ukora byinshi.
5.
Baho wibona mu batsinzi kandi
bakomeye
Bwana Elon
Musk yemeza ko benshi babaho batekereza ibintu biciriritse nyamara bakabaye bibona ari abantu bakomeye kandi bafite byinshi byo gukora. Ukwiriye kubaho wibona
nk’indwanyi y’iterambere ndetse ugahora urajwe ishinga no gushyira imbaraga
mu kwiteza imbere.
Src: hejobnetwork.com
TANGA IGITECYEREZO