RFL
Kigali

Messi na Cristiano ntibari mu bakinnyi batatu bazatoranywamo umwiza i Burayi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/09/2020 10:45
0


Nyuma y'uko amakipe ya Juventus na FC Barcelona agize umwaka mubi w’imikino ku ruhando rw’i Burayi mu 2019/2020, byatumye Lionel Messi na Cristiano bari bamaze igihe basimburana mu guhabwa ibihembo by’umukinnyi mwiza ku Isi, batagaragara muri batatu bazatoranywamo umwiza wahize abandi i Burayi mu mwaka w’imikino ushize.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020, ni bwo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi UEFA, yatangaje Abakinnyi ndetse n’abatoza bazatoranywamo uwabaye indashyikirwa mu mwaka w’imikino ushize batagaragaramo Cristiano na Messi.

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bamaze imyaka 10 basimburana mu gutwara igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi gitangwa na FIFA ndetse na Ballon d’Or itangwa na France Football, kuri iyi nshuro ntibagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 3 bazahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza ku mugabane w’i Burayi 2019/20.

Mu bakinnyi batatu bazatoranywamo umwiza muri uyu mwaka uzahabwa igihembo, harimo umunyezamu Manuel Neuer, Robert Lewandowski ba Bayern Munich yo mu Budage na Kevin De Bruyne wa Manchester City yo mu Bwongereza.

Abatoza 3 bazatoranywamo uwitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize ni Jurgen Klopp wa Liverpool yo mu Bwongereza, Hans-Dieter Flick wa Bayern Munich na Julian Nagelsmann wa RB Leipzig zo mu Budage ni bo bahataniye iki gihembo.

Messi yegukanye iki gihembo cya UEFA mu 2010-11 na 2014-15 anagaragara ku rutonde inshuro 6 mu myaka 10 ishize.

Ronaldo wa Juventus, yatwaye iki gikombe inshuro 3, 2013-14, 2015-16 na 2016-17 - byose yabitwaye akinira Real Madrid, anagaragara ku rutonde inshuro 9.

Umunya-Pologne Robert Lewandowski wa Bayern ni we uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo kizatangwa kuwa 01 Ukwakira 2020.

Neuer na Lewandowiski bari guhatanira igihembo cy'umukinnyi mwiza i Burayi

Debryune wa Manchester City ari mu bahataniye iki gihembo

Cristiano na Messi ntibagaragara kuri uru rutonde





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND