Kigali

Umuzungukazi ni we wankoreraga isuku - Makanyaga avuze ku cyubahiro akesha umuziki n’uko yashatse abagore babiri-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/09/2020 6:47
0


Umwami w’igisope Makanyaga Abdul wakoze umuziki atawutezeho amaronko nyuma ukamubera itaranto yamuhaye ubutunzi, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV yahishuye uko watumye yicarana n’ibikomerezwa birimo Abami, Abakuru bi'bihugu bitandukanye kugeza n’ubwo akorewe isuku y'aho atuye n’umuzungukazi.



Uyu mukambwe watangiye muzika mu mwaka wa 1968, afite igigwi n’amateka birebire mu muziki wa karahanyuze mu Rwanda. N’ubwo yawukoze atawutezeho amaronko waje kumuhira aramamara karahava atangira no kuwusaruramo byinshi atateganyaga. Aho byari mu 1999 ubwo yabarizwaga muri “Orchestre Irangira” yabicaga bigacika ahazwi nka ‘Chez Londo’ i Remere mu mujyi wa Kigali.

Kuva icyo gihe umuziki we wakunzwe n’abanyarwanda batari bake ndetse n’abanyamahanga benshi ku buryo ubu amaze gukora ibitaramo bitari bike ku mugabane w’Uburayi. N’ubwo atize ngo arangize, umuziki yawusaruyemo icyubahiro benshi mu bize kandi bakaminuza bifuza nk'uko yabigarutseho mu kiganiro twagiranye ahereye ku rugero rw’ukuntu yakorerwaga isuku n’umuzungu. Ati "Kubona umuzungukazi aza kunkuburirabwnkiri umwana, ntabwo nabikekaga”.

Yakomeje avuga ko yumvaga bitashoboka ko umuzungukazi uri iwabo mu Bubuligi yamukuburira akanamukorera isuku mu cyumba yarayemo kandi inshuro irenze imwe. Ibi byabaye ubwo yari mu Bubiligi mu gitaramo aherutse kuhakorera. Ikindi cyamutunguye ni uburyo yacungirwaga umutekano n’igipolisi kuva ageze ku kibuga cy'indege kugeza agarutse mu Rwanda.

Uyu mukambwe mu gusobanura icyubahiro umuziki wamuhaye yavuze ko wamufashije kwicarana n’ibikomerezwa birimo Umwami Baudouin w’Ububiligi aba Perezida batandukanye barimo Kayibanda, Paul Kagame n’abandi benshi.

Yakomoje kandi ku buzima bwe bwite bukubiyemo uko yashatse abagore babiri b'abaturanyi, anahishura byinshi kuri se w’icyamamare Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music akaba n’umugabo w’umuhanzikazi Butera Knowlees. Uyu muryango yawuvuzeho byinshi biteye amatsiko utari uzi. Ese ubwo bucuti bushingiye ku ki? Ibikomerezwa yahuye nabyo byamuhaye iki? Ese ni iki cyamuteye gushaka abagore babiri bari abaturanyi? Babanye bate?. Ibisubizo by'ibi bibazo byose urabisanga mu kiganiro twagiranye.

REBA IKIGANIRO INYARWANDA TV TWAGIRANYE NA MAKANYAGA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND