Ibyishimo bidasanzwe, ibitwenge by’urumenesha, ibibazo by’amatsiko n’ibindi bijyanye n’iterambere rya ruhago nyarwanda, mu byaranze ikiganiro cyahuje Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Police FC, Patrick Sibomana Papy ndetse na Papa Messi umaze imyaka irenga 14 atanga ibitekerezo mu biganiro by’imikino ku maradiyo.
Papa
Messi uvuga ko amaze imyaka itanu ashakisha uburyo yakora kuri Papy Sibomana
akamuganiriza, ariko bikaba byari byaranze kubera ko uko yabigeragezaga
byarangiraga bibaye imfabusa, agasubirayo amara masa.
INYARWANDA twahuje rutahizamu Papy Sibomana na Papa Messi watangaje ko yatangiye kumukunda
no kumukurikira ubwo yakinaga mu Isonga, ariko igihe kikaba gishize ari
kirekire amavi ari ku butaka kugira ngo aze gukinira Rayon Sports afana, kugeza
magingo aracyategereje igisubizo cy’Imana.
Papa
Messi usanzwe ukunda rayon Sports na FC Barcelona yo muri Espagne, yahase
ibibazo Papy sibomana birimo n’ikijyanye n’amakipe ahora ahanganye muri
shampiyona y’u Rwanda, ariyo Rayon Sports na APR FC.
Kurikira ikiganiro kirambuye Papy Sibomana yagiranye na Papa Messi:
TANGA IGITECYEREZO