Kigali

Umuhanzi Kendji Girac agiye kwibaruka imfura ye

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:10/09/2020 12:03
0


Kendji Girac ukomoka mu Bufaransa wamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya The Voice, kuri ubu we n’umukunzi we Soraya bamaranye igihe kitari gito baritegura kwibaruka imfura yabo.



Kendji Girac yavutse tariki 3 Nyakanga 1996 avukira mu Bufaransa. Uyu muhanzi iterambere rye rigenda ryiyongera, ubu ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka ka The Voice Kids. Nyuma y’imyaka itandatu yishimiye kuba yarashoboye kugera ku nzozi ze zo kuzamura impano zikiri nto abinyujije mu mpano ye yo kuririmba.

Gusa inkuru nziza iri hafi kuza. Mu by'ukuri, byose nibigenda neza mu bijyanye n’umuziki wa Kendji cyane ko abakunzi be bazi agaciro aha umuryango ni muri urwo rwego Kendji ashaka gushinga ibye mu gihe we n’umukunzi we Soraya bitegura kubyara imfura yabo.


Kendji Girac n'umukunzi we Soraya Miranda barebana akana ko mu jisho

Kendji Girac w’imyaka 24 y’amavuko, nyuma y’imyaka itanu ari mu rukundo na Soraya Miranda bagiye kwibaruka umwana w’imfura, iyi ikaba ifatwa nk’intambwe ikomeye bagiye gutera mu rukundo rwabo. Soraya Miranda ukomoka mu Busuwisi yabashije gukundwa cyane n’umuryango w’uyu muhanzi dore ko umuryango ufite agaciro gakomeye mu maso ya Kendji.

Uyu muhanzi ufite umuziki mu maraso ye yatangarije Tele 7 Jour ibyo azakorera abana be umunsi yabagize. Ati: “Ikizwi ni uko abana banjye bose nzabakundisha umuziki nk'uko nywukunda, ubundi na bo bakazawukoresha icyo bashaka”. Ibi byerekana ko umwana bagiye kwibaruka azavukira mu muziki kandi akazaba mu muryango wunze ubumwe, nk'uko Kendji yatangaje ko ugiye kuba nyina w’umwana we ari byose kuri we.  

Mu busanzwe Kendji Girac ni umuntu ugira ibanga cyane iyo bigeze ku buzima bwe bwite. Ariko binyuze mu ndirimbo ze, abafana be ntibashidikanya ko ari umuntu uha agaciro ndetse n’umwanya umuryango we.By’umwihariko mu gihe cya guma mu rugo abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga babonye ko yabaga ari kumwe na se bacuranga guitar.

Kuba Kendji ageze ku rwego ariho ubu, Uruhare runini ni urw’umuryango we kuko umushyigikira cyane nko kumuherecyeza aho aba ari buririmbe kandi bagize neza kwizera impano ye kuko nawe byamufashije kwiyizera no kumva ko ashyigikiwe by’umwihariko n’umuryango we. Ubu ni umuhanzi ukomeye cyane mu Bufaransa kandi ukunzwe n'abatari bacye, ni muri urwo rwego na we yishimiye  gufasha abana bakizamuka mu bijyanye n’umuziki.


Kendji Girac n'umukunzi we baritegura kwibaruka imfura yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND