Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima J. Nepo Abdallah, yagaragaje ko ikibazo cy’urubyiruko rukomeje kwambarira ubusa ku mbuga nkoranyambaga kitareba inzego z’ubuyobozi ahubwo gikwiye kuba icya buri Munyarwanda wese.
Ni ubutumwa Minisitiri Dr. Utumatwishima atanze nyuma y’uko Perezida Paul Kagame atangaje ko abayobozi mu nzego zitandukanye n’abagize umuryango Nyarwanda bakwiye kwita ku burere buhabwa abantu muri rusange kuko nta muryango cyangwa idini byigisha kwambara ubusa, ahamya ko ubikoze no mu mutwe we nta kintu kiba kirimo.
Perezida Paul Kagame,
ubwo yari mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yakoreye igihugu, ku wa 19
Mutarama 2025 muri Serena Hotel, yatangaje ko bidakwiriye kubona mu muryango habamo abantu
bagenda ku muhanda biyambitse ubusa, kuko bihabanye n’umuco.
Yagize ati: “Nkurikira
ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwaho z’abana bato bari aho
bambara ubusa ku muhanda, bakambara ubusa. Uwambara ubusa se ararata iki undi
adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa. Nta muryango ubaho
wo kwambara ubusa. Ariko buriya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya
bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho
bishingira.”
“Mbwira rero ukuntu
wakwemerera umuryango nyarwanda kubaho gutyo, nubwo twicaye aha nk’abayobozi
inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Tuzibaze. Ni izambika ubusa Abanyarwanda?”
Minisitiri Dr. Utumatwishima
ubwo yasubizaga ikibazo cy’umwe mu banyamakuru wifashishije urubuga rwa X abaza
ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko "Perezida Kagame yasabye abayobozi
guhagurukira ikibazo cy'inkumi zirimo kugaragara zambaye ubusa. Avuga ko no mu
mutwe haba hambaye ubusa", yavuze ko "ku kibazo cy’uburere, twese turi
abayobozi ku nzego zitandukanye. Aha ntitwumve za Minisiteri, ibigo, RIB,
polisi,…Oya."
Yakomeje agaragaza ko kugira
ngo iki kibazo kiranduke mu muryango Nyarwanda byasaba ko buri Munyarwanda wese
akigira icye. Ati: “Aha tubanze dufate inshingano twese Abanyarwanda.”
Agaragaza abo iki kibazo
kireba, yasabaye buri wese kubanza kwirebaho, ati: “Ikintu cyose
kitarimo uburere n’indagagaciro, tukireke, nitukibona tureke kucyamamaza kandi
tugicyahe.”
Minisitiri Dr. Utumatwishima
yakomereje ku bagize umuryango mugari barimo ababyeyi, abasaba kwibaza ku burere baha abana babo, ati: “Twinenge, twinegure, twange umugayo.”
Yasabye abanyamakuru n’abandi
bavuga rikumvikana, gutanga umusanzu wabo mu kwimika ibyiza n’urukundo, no
kwirinda kwamamaza ibibi bishobora kugira ingaruka mbi kuri sosiyete Nyarwanda.
Ati: “Abanyamakuru/inflencers:
Micro zacu, ibyo tuvuga, ni he tugomba gutunga micro zacu? Twe turatanga
musanzu ki? (Ntitukamamaze ibibi, twime umwanya ibibi, twimike ibyiza
n’urukundo).”
Minisitiri kandi yasabye
abanyamadini n’amatorero, "kwerekeza umutima mu kugira uburere bwiza mu
batugana kandi bifatika". Ni mu gihe nk’Abayobozi ba Leta, bazarushaho gukora
ubukangurambaga no guhana ibirimo kurengera no kwica amategeko.
Ati: “Twisuzume nka
sosiyete, umuntu ku giti cye. Iki kibazo kibangamiye abo turi bo none n’ahazaza
h’u Rwanda.”
Ubu butumwa bushinzweho agati
nyuma y’uko hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amashusho
y’Abanyarwanda biyambitse ubusa, abari gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa
abikinisha.
Urwego rw’Igihugu
rw’Ubugenzacyaha, RIB, kandi rwagiye rwihanangiriza abantu, rubasaba kwirinda
ibi bikorwa kuko biri mu byaha bihanwa n’amategeko.
Umuvugizi w’Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, aherutse kuburira
abantu bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, atangaza ko bashobora no gufungwa
kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.
Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda ku wa 12 Nzeri 2024, Dr. Murangira yagize ati “Abo bantu bose
bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari
icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y’utuzina biyita ariko barafatwa kandi
bagahabwa ibihano bitewe n’ibyo bakoze."
Akomeza agira ati “Niba ari
ugutangaza ibihuha hari amategeko ahari abihana, niba ari ukwiyitirira umwirondoro
w’undi, niba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba ari
uguhamagarira abantu kwanga abandi, niba ari ugukoresha imvugo zivangura abantu
cyangwa gukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni, ibyo byose hari amategeko abihana
kandi hazamo n’ibihano by’igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.”
TANGA IGITECYEREZO