Abahanzi barimo Kenny Sol, Alyn Sano, Bwiza ndetse na Niyo Bosco bari mu bashyizwe ku rutonde rw'abahataniye ibihembo bizwi nka “Young Achiever Awards” bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere.
Ibi bihembo bihataniwe mu byiciro 40, ndetse impuzangendo y'imyaka y'abarimo iri hagati ya 18 ndetse na 40. Amakuru y'ibanze agaragaza ko bizatangirwa mu Rwanda mu mpera za Mata n'intangiriro za Gicurasi 2025.
Kuva mu byumweru bibiri bishize, abantu batangiye kugaragaza ko abo bashaka ko bazahatana muri ibi bihembo, ndetse bizasozwa tariki 20 Gashyantare 2025, ari na bwo abahatanye bazatangira guhatana mu cyiciro cy'amatora yo kuri Internet.
Bigiye gutangwa hagamijwe gushimira Abanyafurika cyane cyane urubyiruko baturuka mu bihugu bitandukanye bageze ku bikorwa by’indashyikirwa bakiri bato mu byiciro byiganjemo abahanzi, abanyarwenya, abanyamideli, abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.
Ii bihembo biri gutegurirwa i Kigali binyuze mu mushinga wa ‘Africa Young Achievers’. Abahataniye ibihembo bari mu byiciro birimo nka: Best Male Entrepreneur of the Year, Policy Advocate of the Year, Young African Entrepreneur of the Year, Young Politician of the Year, Female Entrepreneur of the Year, Author of the Year, Music Producer of the Year, TV/Movie Serie of the Year, Poet of the Year, Songwriter of the Year, Upcoming Actor, Upcoming Actress, Dancer of the Year, Choreographer of the Year.
Hari kandi: Humanitarian of the Year, Journalist of the Year, Video Director of the Year, DJ of the Year, Artist Manager of the Year, Fashion Model of the Year, Content Creator of the Year, In Agro Business of the Year, Fashion Designer of the Year, Sportswoman of the Year, Sportsman of the Year, Referee of the Year, Make Up Studio of the Year, Beauty Queen In Action of the Year, Innovator of the Year, Tech Business of the Year, Best Upcoming Music Artist n’abandi.
Alyn Sano ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka (Best Achiver Female Artist of the year 2024/2025), General Benda ahatanye mu cyiciro cy’umubyinnyi w’umwaka (Best Young Achiver Dancer of the year), Kimenyi Tito uzwi cyane ku rubuga rwa Tik Tok ahataniye igikombe mu cyiciro (Best Young Achiver Upcoming Actor of the year).
Umukinnyi wa filime wamamaye nka ‘Micky’ ahataniye igikombe muri Best Young Achiver Upcoming Actress of the year), Junior Giti ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umujyanama w’umwaka (Best Young Achiver artist Manager of the year), cyo kimwe na Uhujimfura Jean Claude wa Kikac Music Label.
Ni mu gihe Jordan Kallas ahatanye mu cyiciro cy’umubyinnyi w’umwaka (Best Young Achiver Choreographer of the year 2024/2025), cyo kimwe na Titi Brown.
Kenny Sol uri kwitegura gukora ibitaramo bye bwite, we ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Best Young Achiver Male Artist of The Year 2024/2025), cyo kimwe na Ross Kana.
Lynda Priya uzwi cyane muri filime ‘Bamenya’ ari mu bahataniye igikombe cy’umukinnyikazi w’umwaka wa filime (Best Young Achiever Actress of the year) cyo kimwe na Niyonkuru Aime wamamaye nka Nyambo Jesca.
Ni mu gihe Bamenya ndetse na Killaman bahataniye igikombe cy’umukinnyi w’umugabo w’umwaka (Best Young Achiever Actor of the year).
Ibi bihembo binahatanyemo abanyamahanga. Umunyamideli Gertruda Clarence wo muri Tanzania, ahataniye igihembo mu cyiciro “Best Young Achiever Fashion Model of the year 2024/2025", Kaijuka Abbas wo muri Uganda ahataniye igikombe muri “Best Young Achiever Stylist of the year’ ndetse no muri "Best Young Achiever Fashion Designer of the year."
Ni mu gihe umuhanzikazi Bwiza ahataniye igikombe cy’umuhanzikazi w’umwaka ‘Best Young Achiever Female Artist of the year’,
Umunyamakuru Mutesi Scovia yashyizwe mu cyiciro cya ‘Best Young Achiever Endorsing Woman of the year, icyiciro cya Best Young Achiever Inspirational Woman of the year ndetse na ‘Best Young Achiever Endorsing Woman of the Year'.
Ni mu gihe Junior Rumaga ahatanye mu cyiciro cy’umusizi w’umwaka (Best Young Achiever Poet of the year), Element ahatanye mu cyiciro “Best Young Achiever Producer of the year”, ni mu gihe Director Gad ahatanye mu cyiciro cya Best Young Achiever Video Director of the year. Niyo Bosco wamamaye mu bihangano binyuranye ahataniye igikombe cyiciro cy’umwanditsi w’indirimbo “Best Young Achiever Songwriter of the year".
Kenny
Sol ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umwaka [Best Young
Achievers Male Artist of the year]
Alyn Sano ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka [Best Young Achievers Female Artist of the year]
Bwiza ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka [Best Young Achievers Female Artist of the year]
Niyo Bosco yashyizwe mu cyiciro cy’umwanditsi mwiza w’indirimbo w’umwaka
Gloria Mukabano ahataniye igikombe muri Umunyamakuru mwiza ukiri muto [Best Young Achievers Journalist]
Titi Brown ari mu bahataniye igikombe mu cyiciro cy’Umubyinnyi mwiza [Best Young Achievers Dancer/Choreographer]
Micky
ugezweho muri iki gihe ahataniye igikombe mu cyiciro cy’Umukinnyi mwiza wa
filime ukizamuka [Best Young Achievers Upcoming Actor/Actress]
Niyo Bosco yashyizwe mu cyiciro cy’Umwanditsi w’indirimbo mwiza [Best Young Achievers Song Writer
Rumaga
ahataniye igikombe mu cyiciro cy’Umusizi mwiza [Best Young Achievers Poet]
TANGA IGITECYEREZO