RFL
Kigali

Bashunga Abouba wakiniye Rayon Sports yerekeje muri Mukura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/09/2020 14:44
0


Nyuma y’amezi macye atandukanye n’ikipe ya Buildcon yo muri Zambia, umunyezamu Bashunga Abouba wanyuze muri Rayon Sports akayifasha kubaka amateka mu mikino ya CAF Confederations Cup, yamaze kwerekeza muri Mukura Victory Sports yo mu karere ka Huye, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.



Bashunga wari umaze umwaka umwe muri Buildcon yo muri Zambia, yatandukanye nayo nyuma yo kubwirwa ko we na bagenzi be b’abanyamahanga bagomba gusohoka muri iyi kipe.

Bashunga yahise agaruka mu Rwanda atangira kuganira n’amakipe atandukanye ariko ntiyagira iyo ahita asinyira.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, nibwo hasohotse amafoto Bashunga asinyira Mukura victory Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Bashunga yakiniye Rayon Sports yandikana nayo amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu 2018, ndetse anayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye ariko aza kuyisohokamo bitunguranye ndetse anayishyuza amafaranga yari yaranze kumuha.

Bashunga yahise yerekeza muri Buildcon yo muri Zambia ajyanye na bagenzi be barimo Myugariro Faustin Usengimana na rutahizamu Abedy Biramahire, bakinayo umwaka umwe bahita bagaruka mu Rwanda.

Bashunga yerekeje muri Mukura aho asanze abandi banyezamu bari basanzwe muri iyi kipe barimo Bikorimana Gerard na Ingabire Aime Regis.

Ubuyobozi bwa Mukura bwatangaje ko bukeneye byibura abakinnyi icyenda kugira ngo izitware neza mu mwaka utagha w’imikino.

Mukura yatakaje abakinnyi batandukanye bayifashije mu mwaka ushize w’imikino barimo Iradukunda Bertrand werekeje muri Gasogi.

Bashunga watandukanye na Buildcon yo muri Zambia yasinye imyaka ibiri muri Mukura

Abouba yakiniye rayon Sports ayifasha gukora amateka mu mikino nyafurika

Bashunga yari amaze umwaka muri Buildcon yo muri Zambia





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND