RFL
Kigali

Impaka zimaze hafi imyaka 10: Hagati ya Meddy na The Ben ni nde muhanzi urusha undi muri muzika ?

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:7/09/2020 13:57
3


Reka tugaruke ku bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, Meddy na The Ben, bayoboye muzika nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga. Abantu benshi bibaza uwaba arusha undi umuziki ariko ziba impaka zitarangira.



Hari igihe ukora ibintu ugasanga ibyo ukora hari undi ubikora mugasa nk’abari mu ihangana, haba muri muzika cyangwa mu mupira w’amaguru, aha hombi uhasanga abantu baba bagereranywa ariko bikarangira babuze umwanzuro. Iyo umuntu akurusha kwirukanka uba ubibona, ukurusha amanota mu ishuri aba uwa mbere buri gihe biba bigaragarira buri wese, ariko se iyo bose baza ku mwanya wa mbere buri gihe cyangwa bagasimburana kuri uwo mwanya rimwe na rimwe, aho ntibyakugora gutunga akatoki urusha undi?. N'iyo ugatunze umwe usa n’ugahina kuko uba ushidikanya.

The Ben, Meddy release mega collabo | The New Times | Rwanda

Meddy na The Ben abahanzi nyarwanda bakunzwe cyane

Muri muzika Nyarwanda, aba basore bombi uwavuga ko bari ku kigero kimwe ntiyaba ahabanye n’ukuri. Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akorera muzika ye mu Rwanda no muri Texas muri Amerika mu gihe aba ari yo. Abakunzi ba muzika n'abawukurikiranira hafi, iyo uvuze Meddy, bumva indirimbo nka; 'Slowly', ‘Igipimo’, ‘Ungirira ubuntu’, ‘Akaramata’ n’izindi.

Drunk Meddy Detained At Remera Police Station – Taarifa Rwanda

Mu bitaramo yitabira usanga afite abafana benshi b’igitsina gore (Abakobwa) n’abasore. Bamwe mu bakobwa babonye Meddy bananirwa guhisha amarangamutima bagasuka amarira bakaremba nk’uko bamwe byagiye bigaragara. Indirimbo z’uyu muhanzi iyo azishyize hanze zigarurira imitima ya benshi. Indirimbo ye yamumenyekanishije hanze y’u Rwanda ni; “Slowly” yarebwe n’abantu basaga Miliyoni 35 kugeza ubu. 

Iyitwa ”Ntawamusimbura“ yarebwe n’abantu hafi Miliyoni 6 ku rubuga rwa Youtube. Mu ndirimbo nshya aheruka gusohora zakiriwe neza harimo iyitwa “Dusuma” yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare muri Kenya Otile Brown, iyi mu mezi abiri gusa yarebwe n’abantu Miliyoni 8 n’imisago, naho inshya  yise “We Don’t Care “ yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare muri Tanzaniam nka Rj The Dj na Rayvanny, iyi iri kubica bigacika aho mu byumweru 2 gusa imaze kurebwa n’abantu basaga Miliyoni imwe.

The Ben mu mayira abiri,aremera kugaruka gutura mu Rwanda cyangwa arahara  imirimo yahawe n'ikigo gikomeye? | celebz Magazine

The Ben aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Kola'

Umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi ku izina rya The Ben yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. The Ben ni umunyamuziki uririmba injyana ya RnB/Pop. Ni umuhanzi w’amateka muri muzika Nyarwanda. Nawe ahavuzwe igitaramo cye uhasanga imbaga nyamwinshi yahasesekaye. Abakobwa basuka amarangamutima yivanze n’amarira kubera gukunda ijwi rye n’indirimbo ze.

The Ben akorera muzika ye mu Rwanda no muri Amerika mu gihe aba ari yo. Abakunzi ba muzika iyo bumvise izina The Ben indirimbo bahita bumva harimo nka; Uzaba Uza, Wirira, Imfubyi, Wigenda, Uri he, Sinzibagirwa, Amaso ku Maso, Amahirwe ya Nyuma, Zoubeda n’izindi.

Indirimbo ze zarebwe n’abantu bari mu ma miliyoni ni; “Thank You” ft Tom Close yarebwe n’abantu basaga Miliyoni 3, ni nayo ndirimbo ye yarebwe n’abantu benshi, ”Vazi” yarebwe n’abantu hafi Miliyoni 3, “Can’t get Enough” yakoranye na Otile Brown wo muri Kenya, naho iyo aherutse gushyira ahagaragara ni “Kola” imaze hafi ibyumweru 2 ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 101 ku rubuga rwa Youtube.

The Ben aritegura gutaramira abatuye i Dubai | IBYAMAMARE.com

Mu minsi ishize ni bwo umunyamaku Lucky Nzeyimana yibajije nawe uwaba arusha undi muri aba bahanzi uko ari babiri ni ko kujya kuri Twitter ati ari “Meddy na The Ben muhitemo umwe”. Umuhanzi Meddy yabonye ibi maze agaragaza amarangamutima aseka cyane, ati : “Murashaka kunkubitisha nababonye..araseka”. The Ben we yaremeye asubiza nk’abandi bose ati: “Ni Meddy”.

Ku mpande zombi aba bahanzi barakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yaho, uyu mwaka The Ben ari gukorana na kompanyi ya Tecno. Ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 465 mu gihe Meddy akurikirwa n’abasaga ibihumbi 606 kuri Instagram. Mu bijyanye n’indirimbo, Meddy ize zafashe indi ntera mu gukundwa cyane.

The Ben na Meddy bongeye gukorana indirimbo – IMVAHONSHYA

The Ben na Meddy barakundana ubusanzwe

Aba bahanzi 2 barashoboye kandi bakunzwe n'abatari bacye mu Rwanda. Ntabwo twinjiye mu bigwi nyirizina n’ibikombe begukanye, gusa abafana ba muzika mu Rwanda batari bacye bemera ko aba basore bari ku rwego rumwe, ariko uyu munsi wa none iyo ukoze ubusesenguzi mu bihangano bamaze gushyira hanze n'uko bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga usanga Meddy yarigaruriye abantu benshi kurenza The Ben.

REBA HANO 'WE DON'T CARE' YA MEDDY FT RJ THE DJ & RAYVANNY



REBA HANO 'KOLA' INDIRIMBO NSHYA YA THE BEN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karumel elie3 years ago
    the ben arusha meddy kure the ben ateye neza kandi ijwi rye niryiza rero meddy arihasi kbs
  • Amani zabayo3 years ago
    Twesetwemera meddy arabikora
  • Manzi eric2 years ago
    Kuri njye urukundo nkunda meddy arenze abahanzi bo kwisi peeeeee!!!





Inyarwanda BACKGROUND