Kigali

Cristiano Ronaldo yasabwe kwambara agapfukamunwa, yabyanga agasohorwa muri Sitade

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/09/2020 22:34
0


Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Poritigare Cristiano Ronaldo ku mukino igihugu cye cyahuragamo na Croatia mu mikino mpuzamahanga y'ibihugu, yaje kugaragara yicaye muri sitade ariko nta gapfukamunwa yambaye. Ibi byatumye bamusaba kukambara yabyanga agasohorwa muri Sitade.



Mu gihe uyu rutahizamu yasabwaga ko yafata agapfukamunwa akakambara yahise yirebera ku ruhande ubona ko atabyitayeho ariko bakomeza ku mwihanangiriza. Umukozi ushinzwe kureba niba abantu binjiye muri Sitade bubahirije ababwiriza yo kurwanya coronavirus, yatangaje ko yabwiye Ronaldo kwirengagiza ibindi byose ariko akambara agapfukamunwa. 

Yagize ati "Namubwiye ko n'iyo yaba ari ikirangirire mu mupira w'amaguru cyangwa atari cyo agomba kubahiriza amabwiriza yo kurwanya coranavirus, gusa nyuma yabyumvise akora mu mufuka afata agapfukamunwa arakambara".


Cristiano Ronaldo mbere y'uko bamwihanangiriza

Ronaldo birashoboka ko azasiba nanone umukino wo ku wa kabiri, umukino Poritugare izakinamo na Suwede nk'uko umutoza mukuru Fernando Santos yabitangaje. Poritugare ni yo ifite iki gikombe giheruka yatwaye itsinze Abahorandi ku mukino wa nyuma.


Bati 'nyamuna corona ni icyorezo gira wambare agapfukamunwa'


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND