RFL
Kigali

Lionel Messi yemeje ko atazava muri FC Barcelona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/09/2020 20:13
0


Umunyabigwi muri ruhago ku Isi ukina mu busatirizi bw’ikipe y’igihugu ya Argentina ndetse n’ikipe ya FC Barcelona, Lionel Messi, yamaze kwemeza ko ntaho azajya kuko nta kipe n’imwe ifite ubushobozi bwo kumugura, nyuma y‘amagambo yitangarije ubwe ko ashaka gusohoka muri iyi kipe, ariko agasanga azazitirwa n’ingingo ziri mu masezerano ye.



Mu cyumweru gishize Messi yamenyesheje ubuyobozi bwa Barcelona ko atazakinira iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino, maze ubuyobozi bw’iyi kipe butangaza ko amarembo yuguruye ku ikipe yose imwifuza ariko ikazitwaza miliyoni 700 z’ama-Euro.

Aganira n’ikinyamakuru Goal, Messi yagize ati ”Natekerezaga kandi nari nzi ko mfite uburenganzira bwo kugenda. Umuyobozi w’ikipe ahora ambwira ko iyo umwaka w’imikino urangiye mba mfite uburenganzira bwo gufata umwanzuro wo kuhaguma cyangwa nkagenda”.

”Rero nemeye kuguma muri iyi kipe. Ngiye gukomeza gukinira Barcelona kubera ko umuyobozi wayo ambwiye ko inzira yonyine ishoboka ko nayivamo ari uko hazaboneka ikipe yishyura miliyoni 700 z’ama-Euro, ibi nabyo bikaba bitashoboka”.

Messi avuga ko indi nzira yashobokaga yari ukwiyambaza amategeko ariko akaba atashakaga imanza. Yagize ati ”Ntabwo nashobora kujyana mu manza FC Barcelona kubera ko ni ikipe nkunda, yanyitayeho ikampa byose kuva nayigeramo kugeza magingo aya”.

“Ni ikipe y’ubuzima bwanjye, niyo yampaye ubuzima. Ndabizi neza ko ntari kubahuka kuyijyana mu manza”. Messi yatangaje ko n’umuryango we utabyumvaga. Yagize ati ”Igihe nabwiraga umugore n’abana ko nshaka kuva muri iyi kipe, rabaye ibara. Bose barabarize, abana ntibashaka kuva i Barcelona kandi ntibanashaka guhindura ibigo bigaho”.

Nyuma y‘iminsi icyenda FC Barcelona yandagajwe na Bayern Munich ikayitsinda ibitego 8-2 muri ¼ cya UEFA Champions League, Messi yatangaje ko yifuza gusohoka muri Barcelona yari amazemo imaka 20. Byavugwaga cyane ko Messi azajya muri Manchester City itozwa na Pep Guardiola wabanye na we muri Barcelona.

FC Barcelona yasoje umwaka ushize w’imikino nta gikombe na kimwe yegukanye bituma yirukana umutoza Quique Setien imusimbuza Ronald Koaman watozaga ikipe y’igihugu y’u Buholandi ndetse inamenyesha bamwe mu bakinnyi barimo na Suarez ko batazakomezanya umwaka utaha.


Messi yemeje ko ntaho azajya azaguma muri FC Barcelona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND