RFL
Kigali

Abakinnyi bakomeye ku Isi baravuga iki ku mwanzuro wa Messi wo gusohoka muri FC Barcelona?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/09/2020 18:00
0


Nyuma yuko rutahizamu ukomoka muri Argentina ‘Lionel Messi’ amenyesheje ubuyobozi bwa FC Barcelona ko atazakinira iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino, aho azerekeza hakomeje kwibazwaho cyane ndetse na bamwe mu bakinnyi bakomeye muri ruhago ku Isi bagaragaje uruhande bahagazeho ku mwanzuro wa Messi.



Ku wa kabiri w’icyumweru gishize Messi yabwiye ubuyobozi bwa FC Barcelona ko batamubara nk’umukinnyi wabo kuko muri iyi mpeshyi ayisohokamo.

Nyuma yo kumenya amagambo ya Messi, abafana ba FC Barcelona baraye kuri Stade y’iyi kipe ya Camp Nou bigaragambya basaba Perezida w’iyi kipe Josep Maria Bartomeu kwegura kugira ngo uyu rutahizamu wegukanye umupira wa zahabu ‘ballon d’Or inshuro esheshatu ahagume.

Benshi mu bakinnyi batunguwe n’umwanzuro Messi yafashe kuko muri iyi kipe afatwa nk’ikigirwamana. Hari abamushyigikiye, abandi bagaragaza ko bitaba ari byiza avuye muri Barcelona.

Carlos Puyol


Uyu myugariro wakanyujijeho muri FC Barcelona ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Espagne, yagaragaje ko ashyigikiye Messi ku mwanzuro we, anyuze ku mbuga nkoranya mbaga Puyol yatangaje ko ari inyuma y’umwanzuro wa Messi wo gusohoka muri FC Barcelona.

Luis Suarez


Suarez wamaze kubwirwa ko atari muri gahunda y’umutoza mushya wa Barcelona mu mwaka utaha w’imikino, agahita anatangira ibiganiro n’amakipe atandukanye yiganjemo ayo mu Butaliyani, yatangaje ko ashyigikiye umwanzuro wa Lionel Messi ndetse bikavugwa ko ari umwe mu bamugiriye inama yo kuva I catalonia kubera ko ibitekerezo bye bitagihabwa agaciro.

Sergio Ramos


Myugariro w’ikipe ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Espagne, Sergio Ramos, yatangaje ko yifuza ko Messi aguma muri FC Barcelona kuko byaba ari byiza kuri we ndetse no ku ikipe ye ya FC Barcelona akinira, gusa Ramos yongeyeho ko ari uburenganzira bw’uyu mukinnyi guhitamo ahazaza he ndetse n’ikipe ihuye n’ibyo ashaka kandi yifuza.

Luka Modric


Uyu munya-Croatia ukina mu kibuga hagati muri Real Madrid, yatangaje ko kugenda kwa Messi bizaba ari igihombo kuri shampiyona ya La Liga, ariko bizaba ari byiza ku rundi ruhande kubera ko bizatanga amahirwe menshi yo kwigaragaza ku bandi bakinnyi.

Neymar Jr


Uyu munya-Brazil wakinanye na Messi muri Barcelona yumvikanye avuga ku igenda rya Messi, avuga ko niba yumva igihe cyo gukinira Barcelona cyarangiye umwanzuro we ugomba kubahwa kuko yayikoreye byinshi kandi byiza, yongeraho ko nta kipe itakwifuza kugira umukinnyi mwiza nka Messi.

Kugeza magingo aya, ikipe ya Manchester City niyo ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana uyu rutahizamu ukomeye ku Isi mu gihe yasohoka muri Barcelona, kubera ko igiganiro yagiranye na Pep Guardiola yamubwiye ko ariyo kipe yonyine ashaka kwerekezamo kandi ko Pep abona ariwe wamufasha kugera ku ntego ze.

Inama zimaze iminsi zikorwa n’impande zitandukanye nta mwanzuro ufatika zirageraho, bikaba bivugwa ko hagikenewe ibindi biganiro kugira ngo umwanzuro ndakuka ufatwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND