RFL
Kigali

Murenzi Yonah ukunzwe mu ndirimbo 'Icyo wandemeye' yakoranye na Diane arangamiye kwamamaza Yesu abarenga Miliyoni bakakira agakiza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/09/2020 16:53
4


Murenzi Yonah umunyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe mu ndirimbo 'Icyo wandemeye' imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 291 ku rubuga rwa Youtube, yatangaje byinshi ku muziki we ari naho yahishuriye ko arangamiye kwamamaza Yesu Kristo ku buryo abantu basaga Miliyoni bazakira agakiza.



Uyu munyempano mu muziki wa Gospel, atuye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, akaba asengera mu Itorero ryitwa Hope in Jesus Ministries. Afite imyaka 26 y'amavuko. Yize Biology, Chemestry na Geography mu mashuri yisumbuye, ayashoje ajya kwiga muri kaminuza y'u Rwanda i Butare baza kubajyana muri Busogo Campus yiga ubuhinzi mu bijyanye n'ubutaka, ubu ari mu mwaka wa kane (4).

Mu kiganiro na INYARWANDA, Murenzi Yonah yavuze ko atigeze agambirira gukora umuziki, ahubwo ngo ni ibintu yisanzemo. Yagize ati "Sinigeze ntekereza kujya mu muziki ahubwo nisanze mbikora kuko mu mwaka wa 2014 umuntu yanjyanye mu marushanwa yabereye mu karere ka Nyagatare ya Gospel, bajyanyeyo ndatsinda bankorera indirimbo mpera ko menya ko ari umuhamagaro uje muri njye kugira ngo mbe umuramyi".


Murenzi yatangiye umuziki ubwo yari yitabiriye irushanwa ryo kuririmba mu karere ka Nyagatare

Murenzi yavuze ko intego afite muri muzika wo kuramya no guhimbaza Imana ari uko abantu bose bamenya ubutumwa bwiza bagahinduka, ubugingo bwabo bugacungurwa na Yesu Kristo. Kuva atangiye umuziki, kugeza uyu munsi amaze gukora indirimbo 7 ari zo: Icyo wandemeye (yaje kuyisubiranamo na Diane Nyirashimwe wo muri Healing Worship Team na True Promises), Imbabazi, Gukiranuka, Uwambambiwe, Ngwino usange Yesu, urahambaye na Arashoboye.

Yavuze kuri Diane Nyirashimwe bakoranye indirimbo 'Icyo wandemeye', avuga ko ari umuririmbyi w'umuhanga, uca bugufi cyane. Ati "Diane twakoranye muzi nk'umuririmbyi w'umuhanga, witonda cyane uca bugufi;

Ikindi ukunda ibyo akora bitavuye ku nama rusange ahubwo mbona ayoborwa n'Umwuka w'Imana". ku bijyanye n'uko abona umuziki wa Gospel, yagize ati "Akandi gato ukuntu mbona Gospel muri iyi minsi ni uko abantu bafite imikoranire micye mu itangazamakuru ugereranyije n'aba Secular music".

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'ICYO WANDEMEYE' YA MURENZI FT DIANE


Murenzi Yonah yakomeje agira ati "Muri iyi minsi umuziki wa Gospel ndawubona nk'ahantu heza ho kwifashisha mu iterambere ry'ubutumwa bwiza bikagira inyungu no mu buryo bw'amafaranga kuko Bibiliya iravuga ngo kwitoza kubaha Imana bigira umumaro kuri byose bivuze ko ari ubuzima bw'ubugingo ndetse mu buzima bwubaka umubiri".


Murenzi Yonah yavuze ko afite inzozi zo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu barenga Miliyoni. Ati  "Inzozi za mbere ni ukuzabona umubare mwinshi utari munsi nibura y'ibihumbi birenga 500 cyangwa Miliyoni bakira Kristo ndetse nkabona n'iterambere ku bantu bivuye mu muziki nkora wa Gospel, ibindi byo ntekereza ko Imana izabiduha kuko iradukunda".

Yavuze ko adateganya kuva mu muziki uhimbaza Imana kuko hari indahiro yagiranye n'Imana. Ati "Sinteganya gukora Secular music kubera ko hari indi ndahiro nakoze yo kwemera ko Kristo ari umwami w'ubuzima bwanjye, ni we ungenga, yangize imbata kandi sinamureka ngo mbibashe ndetse nanjye aranyuze, gusa n'ababikora bizere Kristo dukomezanye naho haba muzika iryoshye igihinduka ni ibyo uririmba gusa".

Murenzi yadutangarije ko yigira ku bahanzi benshi barangajwe imbere na Sinach na Benjamin Dube uherutse mu Rwanda mu gitaramo gikomeye yari yatumiwemo na True Promises Ministries. Ati "Nigira ku bahanzi benshi n'ubwo ntashatse kubagaragaza bose ariko hanze nkunda kwigira kuri Sinach na Benjamin Dube, bategura neza advertisement yabo ni nayo nama nagira abanyarwanda muri rusange nanjye ntisize".

REBA HANO INDIRIMBO 'ICYO WANDEMEYE' YA MURENZI YONAH

REBA HANO 'ARASHOBOYE' YA ISHIMWE DAVID FT MURENZI YONAH







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sengifashe 1 year ago
    ndamusimye kabisa nagume kuvyimana
  • fasitike1 year ago
    Jendamushimye gos navume
  • Manzi1 year ago
    Iyi ndirimbo iramfasha cyane
  • Irakoze pascal10 months ago
    Imana ishimwe cyane.





Inyarwanda BACKGROUND