Kigali
Bralirwa
-->

Manchester United isinyishije umukinnyi wa mbere muri uyu mwaka

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/09/2020 19:59
0

Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yasinyishije umukinnyi Donny van de Beek wakiniraga ikipe ya Ajax yo mu Buhorandi.



Donny van de Beek wazamukiye mu ikipe ya Ajax y’abakiri bato, yasinyiye ikipe ya Manchester United amasezerano y’imyaka itanu ishobora kuzongerwa akaba atanzweho akayabo ka miliyoni 40 z'amadolari. Umwaka ushize w’imikino uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko akaba yarakinnye imikino 37 atsinda ibitego 10 ndetse anatanga imipira igera kuri 11 ivamo ibitego.

Donny van de Beek mu kiganiro yagiranye n’itangazamukuru yashimiye abantu bose babanye mu ikipe y’Ajax ndetse anashimira ubuyobozi kuba baramureze agakura. Yakomeje avuga ko yiteguye gutangira urugendo rushya ndetse kandi yishimiye kujya mu ikipe ikomeye ifite amateka nka Manchester United.


Donny van de Beek yazamukiye mu ikipe ya Ajax





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND