RFL
Kigali

Wa Denc amaraso mashya muri Hip Hop yashyize hanze indirimbo 'Liquor na Jiga' ikangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:29/08/2020 12:21
0


Umuhanzi Iraguha Shumbusho Salvator wiyise 'Wa Denc' yamaze kwinjira mu ruhando rwa muzika mu njyana ya Hip Hop aho yasohoye indirimbo yise “Liquor na Jiga” akanguriramo urubyiruko kureka ibiyobyabwenge.



Aganira na INYARWANDA, Wa Denc yatangaje byinshi n’ingamba azanye muri muzika nyarwanda anagaruka ku ndirimbo ye nshya Liquor na Jiga. Yatangaje ko amaze gukora indirimbo 5 ari zo; Umuco, Go Man , Inkonji, Imberecyane na “Liquor na Jiga” yakoreye amashusho.

Wa Denc w’imyaka 20 y’amavuko yavuze ko ajya kwinjira muri muzika yari impano yiyumvagamo akumva atayigaragaje yaba ari igihombo ku mutima kuko ataba agaragaje ikiri ku mutima no kwerekana icyo ashoboye muri muzika.

Uyu muraperi mu njyana ya Kinyatrap ati: “Umuziki nawiyumvisemo kandi nkumva nzawukora ari yo mpamvu nahisemo kuwukora kandi nkawufatanya n’amasomo, numvise ntayipfukirana mu mutima wanjye, ababyeyi banjye baramfasha cyane mu bushobozi bwabo nkakora indirimbo”.

Ku ruhande rw’indirimbo ye “Liquor na Jiga” ahamya ko ahanini ari ukwigisha urubyiruko kureba ibiyobyabwenge ati ”Ahanini nashakaga kwigisha urubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge birimo inzoga n’izo mu bwoko bwa Liquor kuko akenshi babiretse byabafasha mu buzima bwabo”.

KANDAHANO WUMVE LIQUOR NA JIGA YA WA DENC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND