RFL
Kigali

Canada: Kaneza Sheja waririmbiye Alpha Rwirangira mu bukwe bwe yatangaje akari ku mutima avuga no ku mishinga ye iri imbere

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:29/08/2020 8:09
0


Kaneza Sheja ni umuhanzi Nyarwanda ukorera umuziki we mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Montreal. Uyu musore uherutse gutaramira abitabiriye ubukwe bw’icyamamare Nyarwanda Alpha Rwirangira yatangarije INYARWANDA akamuri ku mutima avuga ko yasazwe n’ibyishimo akimara kwemezwa nk’uzatarama. Yavuze ko byamwongereye imbaraga muri muzika.



Uretse kuba ari umuhanga mu kuyobora ubukwe, Kaneza Sheja ni umwe mu bahanzi baririmba bibanda cyane ku mudiho Nyarwanda. Ni umwe mu basore bakoranye n’ibyamamare bya hano mu Rwanda nka Masamba Intore, Jabastar Intore, Knowless n’abandi batandukanye.

Mu kiganiro n’uyu musore wasazwe n’amarangamutima menshi yavuze ko yishimye byimazeyo ahishura ko kwisanga mu bukwe bwa Alpha Rwirangira nk’umuntu uzabususurutsa byamusigiye imbaraga ndetse bikanamwongerera icyizere ngo na cyane ko asanzwe abikora.

Yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye cyane kwisanga mu bukwe bwa Alpha Rwirangira noneho nkabwisangamo ari njye ushinzwe gususurutsa abantu. Ntabwo nzabikerensa ngiye gukoresha amahirwe nabonye ndusheho gukora cyane na cyane ko aka ari ko kazi kanjye".


Yakomeje agira ati "Icyizere cy’ejo hazaza cyo kirahari kandi burya iyo umuntu afite impano abantu bo bamubonamo ubushobozi. Ndabyibuka ubwo naririmbaga indirimbo y’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wacu, indirimbo yitwa Kagame Karambe, narashyigikiwe cyane kandi iyo ndirimbo yahise impa imbaraga bivuze rero ko ubushobozi bwo mbufite kandi na Alpha Rwirangira yabishimangiye ampa icyizere cyo kuririmba mu bukwe bwe”.

Kaneza Sheja usanzwe aririmba no mu bukwe akanabuyobora ni we wataramiye abitabiriye ibirori by'ubukwe bw'umuhanzi Alpha Rwirangira na Liliane Umuziranenge

Kaneza Sheja usanzwe aririmba mu bukwe ndetse akanabuyobora yavuze ko ari gutegura umuzingo w'indirimbo ze azatangariza Abanyarwanda vuba aha ndetse akaba azatangira gushyira hanze indirimbo zizaba ziwugize. Kaneza Sheja yize muzika ku Nyundo. 

Alpha Rwirangira yasezeranye kubana akaramata na Liliane Umuziranenge mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2020 bikabera mu mujyi wa Montreal ho muri Canada.

Alpha Rwirangira na Umuziranenge Liliane basezeranye kubana akaramata mu bukwe bwabereye mu mujyi wa Montreal ho muri Canada

REBA HANO UKO KANEZA SHEJA YATARAMYE

REBA HANO 'KAGAME KARAMBE' YA KANEZA SHEJA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND