Gukora muzika ni kimwe mu bintu bisaba guhozaho kandi ugakora ibyiza mu butumwa utambutsa. Mu Rwanda hari impano nyinshi kandi zitangaje. Hari impano za bamwe mu bahanzi zakunzwe ariko ugasanga zisa n'izicika intege mu kwigaragaza mu bafana n'umuziki nyarwanda.
Ntitwakwirengagiza ko uyu mwaka wa 2020 wabaye mubi mu mateka y’Isi aho icyorezo cya Coronavirus cyangije byinshi n’uruganda rwa muzika rukaba rwarahahombeye. Ariko si cyo bivuze mu gukaragaza impano kuko ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byerekana imikorere ya muntu muri muzika.
Byashoboka ko bamwe bagaragaje imbaraga nke uyu mwaka ahanini bitewe n'uko batabonye ibitaramo ngo babe bahakura umutahe bakore indirimbo. Ariko se ni byo? Kuki abandi bakora kandi bakigaragaza? Aho ntiwasanga bamwe mu batarigaragaje ikirenge cyabo kimwe kiri muri muzika ikindi gisohokamo, ibyatuma bamwe bazima?.
Mwibuke ko umukunzi wa muzika ahora yumva wamususurutsa atitaye ku bushobozi bwawe buke bwakwerekeza muri Studio gukora indirimbo, iyo amaze hafi umwaka atakubona acyeka ko wabivuyemo kuko umuziki ni 'Business' nk’izindi.
Gusa umuhanzi ashobora guceceka igihe runaka nyuma akazana
umuvuduko udasanzwe dore ko abahanga bavuga ko “Ujya gusimbuka kure abanza
agasubira inyuma”. Birashoboka ko aba bahanzi bacecekanye ibyiza.
Reka turebe abahanzikazi 5 batari gukorana
imbaraga muri muzika Nyarwanda nk'uko byahoze kandi bari bakunzwe cyane
1.Charly
na Nina
Muri muzika
Nyarwanda itsinda rya Charly na Nina rifite amateka maremare, aba bakobwa babiri
(2) Rulinda Charlotte (Charly) na Muhoza Fatuma (Nina) batangiye gukorana umuziki
mu 2014. Nyuma yo kwishyira hamwe bagakora itsinda, itsinda ryabo ryakije umuriro muri muzika, usibye gusohora
indirimbo zigakundwa banaririmbye mu bitaramo bikomeye yaba mu Rwanda no hanze
yarwo.
Mu ndirimbo zabo zakanyujijeho mu Rwanda yewe no muri Afurika y’Uburasirazuba
zirimo iyitwa; Indoro, Agatege, Owooma, Face to Face, Zahabu, I do, Uburyohe,
Lazizi, Nibyo, n’izindi zakoze ku mitima ya benshi. Mu mpera za 2017, iri
tsinda ryamuritse Album yaryo ya mbere bise “Imbaraga” mu gitaramo cyitabiriwe
n’abantu benshi bari buzuye ihema rya Camp Kigali.
Muri 2015 iri tsinda ryari rihagaze neza ubwo ryakoranaga na Muyoboke Alex nk’umujyanama
wabo kugeza mu 2018. Nyuma baje gufata icyemezo cyo gutandukana nawe burundu.
Ubu nta mujyanama bakigira ibyakurikiranye no kwigaragaza gacye muri muzika. Kugeza ubu bagiye kuzuza amezi 6 nta gihangano gishya cyabo kigiye hanze kuko
baheruka gusohora iyitwa “Ibirenze ibi”.
2.Oda
Paccy
Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique ari we Oda Paccy wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo nyinshi yakoze zigakundwa cyane, ubu asa n'ukora gahora muri muzika ye, gusa ashyize imbaraga nyinshi mu gufasha Abanyempano bashya. Muri Mutarama uyu mwaka, abantu benshi bari bazi ko yatangiye business ishingiye ku muziki mu kuzamura impano z’abandi bahanzi ari nabwo byavuzwe ko yashinze studio yitwa “Ladies Empire Records ”.
Nyuma amakuru yamenyekanye ko
itari iye ahubwo yari ayihagarariye. ”Ladies Empire Records” yaje kugurishwa muri
Kanama uyu mwaka, amakuru atangira kumenyekana ko yahindutse ”Classic Empire
Records” ikomeza guhagararirwa na Oda Paccy.
Umuraperikazi Oda Paccy yibukwa mu
ndirimbo zakunzwe nka; Rendez-Vous, Miss Independent, Ndi Uwawe, Biteye
Ubwoba, Sibo , Niba Ari Wowe, Kano, No Body, na Corona ariyo aheruka gusohora uyu
mwaka muri Werurwe.
3.Allioni Buzindu
Hagati ya 2015 na 2018 uyu muhanzikazi yari
yaracecetse ku ruhando rwa muzika. Muri 2018 ni bwo Allion yongeye kumvikana ubwo
Muyoboke Alex usanzwe ufasha abahanzi
bafite impano yatangaje ko inzu ya Decent Entertainment itangiye
gufasha Allioni Buzindu basinyana amasezerano y’ imyaka itatu. Kuva icyo gihe
bakorana hasohotse indirimbo eshatu harimo iyitwa; “Hahandi, “Tuza” na “Tuku
Tuku” ariyo ndirimbo abakunzi be baheruka nyuma y’igihe kirenga umwaka. Buzindu
yamenyekanye mu ndirimbo zirimo; Karacyarimo, Ni Uwanjye,Tuza (Imaze igihe
kirenga umwaka yakoranye na Bruce Melody), Pole Pole n’izindi.
4. Princess Priscillah (Scillah)
Umuhanzikazi, Princess Priscillah wahinduye akitwa (Scillah) ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bahanzi basa nabacecetse mu bihangano, abenshi bari bazi umuzika yawuretse ariko uyu mwaka yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ihumure”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda mu gihe u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nyuma yungamo iyitwa “Mutima” indirimbo yakunzwe na benshi.
Scillah, ni umuhanzikazi ubarwa nk’ufite impano ihambaye mu ijwi ryiza mu miririmbire, abenshi bamwibukira mu ndirimbo nka;vNyacyadutanya (yakoranye na The Ben), Icyo Mbarusha, Biremewe, Warandemewe n’izindi.
5.Jody
Phibi
Jody Phibi ni umwe mu bahanzikazi bari bakunzwe mu Rwanda. Ni umuhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zakoze ku mitima ya benshi zirimo; Madina, Karimo, Ndacyashidikanya, Body (yakoranye na Rabadaba) Better than Them, For you ariyo twavuga yaje nyuma y’iyakunzwe cyane “Madina” n’izindi.
Kuri ubu uyu muhanzikazi amaze imyaka itatu yose agaragaza gucika intege bikomeye mu muziki, uyu muhanzikazi kuri ubu asa n'utakigaragara muri muzika. Uwavuga ko we umuziki yawuvuyemo ntiyaba ahabanye n’ukuri.
Abakunzi b’aba bahanzikazi 5 bavuzwe mu nkuru usanga baba bifuza ko bakwigaragaza cyane kuko indirimbo zabo zisana imitima ya benshi bityo bakaba bibaza aho ibihangano byabo biri kuzimirira.
TANGA IGITECYEREZO