RFL
Kigali

Kelia uheruka gukorana na Alyn Sano yasohoye indirimbo ‘Together’ yanditswe na Niyo Bosco-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/04/2024 7:07
0


Tuyizere Kellia [Kellia] nyuma y'uko ahuriye na Alyn Sano mu ndirimbo ‘Ndabizi’, yakoze indi nshya yise ‘Together’ yanditswe na Niyo Bosco.



Kuwa 16 Nzeri ni bwo Kellia yasangije abakunzi be indirimbo ‘Ndabizi’ yakoranye na Alyn Sano, ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Kuva yagera ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, yakomeje gukundwa cyane, 

Mu kiganiro na inyaRwanda, Kellia yagarutse ku ndirimbo yashyize hanze nshya yise ‘Together’. Mu marangamutima menshi yashimiye Alyn San agira ati”Ni umuhanzi mwiza yaba mu miririmbire, yaba uko yitwara ku rubyiniro yaba imyandikire, aruzuye.”

Agaragaza ko abahanzi bari kuzamuka bashyize imbere ubufatanye nubwo atari ko bimeze muri bakuru babo ati”Byose ni ukwiga muri rusange haracyarimo ikibazo ariko nkuko mubizi mu kiragano gishya byaratangiye.”

Yavuze ku ndirimbo yashyize hanze ati”Indirimbo nashyize hanze yitwa ‘Together’ irimo inkuru y’urukundo, ikaba yaragizwemo uruhare n’abantu benshi kuko umwanditsi ni Niyo Bosco, yatunganijwe n'aba Producer batatu Meyla, Loader na Bob.”

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NANA, KELLIA NA OXYGEN

">

KANDA HANO UREBE UNUMVE TOGETHER YA KELLIA

">Kellia yashyize hanze indirimbo yanditswe na Niyo Bosco nyuma yiyo aheruka gukorana na Alyn SanoTogether ikubiyemo inkuru y'urukundo, Kellia avuga ko iy'impeshyi ahishiye byinshi abakunzi be
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND