RFL
Kigali

Kapiteni wa Manchester United yakatiwe gufungwa imyaka hafi ibiri anakurwa mu ikipe y'igihugu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/08/2020 14:32
0


Kapiteni wa Manchester United, Harry Maguire, wahamwe n’icyaha cyo gusagarira no gukubita abashinzwe umutekano mu Bugereki, yakatiwe gufungwa amezi 21 n’iminsi 10 ahita anakurwa ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu bari bahamagawe n’umutoza Gareth Southgate.



Ku wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020, nibwo Harry Maguire yatawe muri yombi ubwo yari mu itsinda ry’abagabo batatu barwaniye hanze y’akabari ko ku kirwa cya Mykonos, bakanarwanya Polisi.

Polisi y’u Bugereki yatangaje ko yataye muri yombi Maguire ari kumwe na murumuna we, Joe, ndetse n’inshuti yabo Christopher Sharman bivugwa ko batabaraga mushiki w’aba bombi wari uhawe ibiyobyabwenge.

Mu rubanza rwabaye ku wa Kabiri tariki ya 26 Kanama 2020, Harry Maguire yashinjwe gukubita, gukomeretsa, kugerageza gutanga ruswa, guhohotera abashinzwe umutekano no gutukana nyuma yo gutabwa muri yombi, akatirwa igifungo cy’amezi 21 n’iminsi 10.

Gusa ariko iki gifungo yahawe nticyahise gishyirwa mu bikorwa kubera ko ari ku nshuro ya mbere akatiwe ndetse ibyaha ashinjwa bikaba byoroheje.

Ikipe ya Manchester United itangaza ko igomba kuganira byihutirwa na Harry Maguire kugira ngo barebe niba azagumana igitambaro cy’ubukapiteni cyangwa acyamburwa kigahabwa undi.

Harry Maguire yahise kandi akurwa ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza bari bahamagawe ngo bitegure imikino itandukanye iyi kipe izwi nka ‘Three Lions’ yitegura mu minsi iri imbere harimo n’irushanwa rya UEFA Nations League.

Harry Maguire n’umukunzi we bari bagiye mu biruhuko kuri iki kirwa nyuma y’uko Manchester United isezerewe mu irushanwa rya Europa League, itsinzwe na Seville muri ½.


Maguire yakuwe ku rutonde rw'abakinnyi bahamagawe n'u Bwongereza

Maguire ashobora kwamburwa igitambaro cy'ubukapiteni muri Manchester United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND