RFL
Kigali

"Wageze muri Amerika ute kandi uri umwirabura?" Davido yavuze ivanguraruhu yakorewe muri Kaminuza

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/08/2020 15:14
0


Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika akaba ikirangirire muri Nigeriya mu njyana ya Afropop, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, avuga ko bamusekaga cyane kubera ko yari umwirabura igihe yari muri kaminuza i Alabama muri Amerika.



Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi ku mugabane w’Afurika no mu bice bimwe na bimwe by’Isi, watsindiye ibihembo bitandukanye nk’umuhanzi mwiza w’Afurika, yashyize ahagaragara aya makuru mu kiganiro yagiranye na Recording Academy itegura ibihembo bya Grammy Awards, aho yagarutse kuri bimwe mu byamubayeho ku ivangura.

l was mocked at US college for being black - Davido

Yavuze ko akenshi yabaga ari nk’urwenya rushingiye ku ibara rye muri kaminuza yiganjemo abazungu. Davido Ati: "Ni ubusazi kuko nkomoka muri Amerika no muri Afurika, nzi rero uko impande zombi zitekereza. Nagiye ku ishuri muri Alabama. Nagiye muri kaminuza mfite imyaka 15. Nari muto cyane. Kandi Alabama yari igihugu cyiganjemo abazungu ".

Uyu muhanzi yungamo ati: "Kuba rero umwana w’umunyafurika muri kaminuza aho ari abirabura 13%, biratangaje. Ntibyoroshye. Njye nagombaga kwiga byinshi, bamwe barandebaga cyane noneho nanjye nti kubera iki mundeba gutya? Kandi nta n'ubwo ari umwirabura gusa ahubwo ni ukuba umunyafurika. Bakundaga kumbaza ibibazo nka; wageze ute muri Amerika?. Nanjye nti Urashaka kuvuga iki? Naje mu ndege. abazungu bati Yego, nonese iwanyu mugira ibibuga by'indege?”.


Davido ubwo yigaga muri kaminuza yabaga i Huntsville nk’agace yakuriyemo ko muri Alabama, icyo gihe yari afite imyaka 15. Avuga ko kuba umwirabura icyo gihe babifataga nk’ikintu batari kumva neza cyane cyane ntibiyumvise uburyo umunyafurika yakandagiye muri Amerika ku butaka bw’Abazungu.

Uwitwa 'OBO' crooner muri icyo kiganiro, yavuze ko mu gihe hibanzwe cyane ku bitero by'amoko byibasira abirabura n'abazungu, hakenewe no kureba mu rwango rwihariye mu birabura ubwabo.

Ati: "Ubundi buryo mbireba, turataka ubuzima bw’abirabura, sibyo? Ariko natwe twariyishe ubwacu”. Yakomeje ashimira ko inkuru zivuga kuri Afurika zahindutse neza, yongeraho ko Abanyamerika benshi bifuza gusura uyu mugabane.

Ati: “Ubu umunyamerika wese arashaka kujya muri Afurika. Umuntu wese arashaka kumenya aho akomoka. Ni byiza rero kubona inzibacyuho yo kudashimwa, gushimwa nonaha bikaba byiza. Ndetse hamwe n'imyambarire nyafurika barayikunda. Wabonye abashushanya gukora imideli nyafurika bibanzweho, ntabwo rero ari umuziki gusa uzatuma bakomeza kumva neza Afurika. Umuco urumvikana hose”.

I Was Being Mocked For My Complexion At US College-Davido Recalls

Davido w'imyaka 27 y'amavuko, yavukiye mu muryango ukize cyane muri Nigeria. Se, Adedeji Adeleke ni igihangange mu bucuruzi utunze n’Indege naho nyina, Vero Adeleke yari umwarimu muri kaminuza. Davido ni umuhererezi mu bana batanu akaba n'umuhungu wa kabiri wa se. Davido yize ibijyanye n’ubucuruzi muri Kaminuza ya Oakwood.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND