RFL
Kigali

Igiti cya ‘Pome’ kimaze imyaka 194 cyapfuye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:24/08/2020 21:49
0


Igiti cya pome cyo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Pacific, kimaze imyaka 194, mu mpeshyi y’uyu mwaka nibwo abahanga bemeje ko nta buzima gisigaranye nubwo cyari cyaragiye gisimbuka impfu nyinshi.



Iki giti giteye ahitwa Vancouver, mu mujyi wa Washington muri Amerika cyatewe mu 1826. Cyeraga pome z’icyatsi zitaryoshye ariko zivamo imigati myiza cyane nk’uko byemejwe n’umwe mu bayoboye Amerika mu 1934.

Charles Ray, umukozi ushinzwe amashyamba mu mujyi wa Vancouver yabwiye CNN ati {“Nubwo twari tubizi ko iyi minsi izaza ariko twibwiraga ko kigifite indi myaka”}.

Mu 2015, itsinda ry’inzobere ryasuzumye iki giti, zivumbura ko umutima wacyo watangiye kwangirika no kwiremamo umwobo, uyu mwobo ni wo wakomeje kwiyongera kugeza ubuzima bwacyo burangiye mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Bay ati {“Igiti nacyo ni ikinyabuzima nkatwe, kigira imyaka kigomba kubaho. Cyabayeho ibiragano kibona impinduka z’ibihe”}. Iki giti cyasimbutse impfu nyinshi zirimo iyubakwa ry’umuhanda wa gare ya moshi, bituma abantu bagikunda kurushaho.

Ray ati {“Abanyeshuri baturuka imihanda yose bakaza kugikoreraho ingendoshuri kuko kimaze imyaka myinshi cyane”}. Iki giti abashaka kumenya inkomoko y’urubuto rwa pome n’amateka yazo muri Washington ni cyo bajyaga gukoreraho ubushakashatsi.

David Benscoter, wahoze ari umukozi wa FBI, ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru, afite ikigo gicukumbura amateka ya pome. Avuga ko “Ntawari uziko igiti cya pome cyamara iyi myaka yose”.

Guhera mu 1984, buri kwezi kwa 10, kuri iki giti habera ibirori byo kwizihiza isabukuru yacyo, gusa muri uyu mwaka wa 2020 ibi birori ntabwo byabaye kubera icyorezo cya covid-19.

Urubuto rw’iyi pome yari ikuze kurusha izindi rwageze muri Amerika rujyanywe n’umusirikare w’Umwongereza watwaraga ubwato, Royal Navy.

Lieutenant Aemilius Simpson niwe wateye iki giti nk’uko CNN yabitangarijwe na Brad Richardson, umuyobozi nshingwabikorwa w’inzu ndangamurage yitwa ‘Clark County Historical Museum’.

Mu 1934, Perezida Franklin Delano Roosevelt wayoboraga Leta zunze ubumwe za Amerika yasuye Vancover amurikirwa imigati yakorwaga hifashishijwe pome zo kuri iki giti.

Mu myaka ya za 1950, urubuto rwa pome rwakomotse kuri iki giti rwatewe mu busitani bw’inzu ndangamateka ‘Clark County Historical Museum’ nk’uko byemezwa na Richardson.

Kaminuza yo muri Leta wa Washington yapimye uturemangingo tw’ibiti bya pome isanga iki giti cyari gikuze kurusha ibindi nta na kimwe bihuza DNA. Uretse kuba iki giti cyaragize umwihariko wo kumara imyaka myinshi kitarapfa, cyaneraga pome zisharira.

Bay ushinzwe amashyamba muri Vancouver avuga ko abantu bakwiye gutera ibiti bakabireka bigakura kugira ngo mu myaka 200 iri imbere hazongere handikwe indi nkuru nk’iyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND