Ubwonko ni igice cy'igitangaza cy'umubiri w'umuntu. Ni kimwe mu bice by'ingenzi byubatse imikorere y'umubiri wacu. Ariko se mu by'ukuri ni iki kiri mu bwonko gituma abantu bamwe bagaragara nk'abahanga kurusha abandi? Bamwe babita abantu badasanzwe ariko abandi babifata nk'impano.
Hari abantu 10 bagaragaje ubuhanga budasanzwe kurusha abandi ku Isi ku buryo ari bo bashyizwe ku rutonde rw'abantu b'abanyabwenge hagendewe ku bipimo by'ubwenge (Intelligence Quotient, IQ) bariho nk'uko tubikesha ibinyamakuru nka People na Wonderslists.
Igipimo cy'ubwenge IQ ni amanota yose akomoka mu bizamini bisanzwe cyangwa andi magerageza byagenewe gusuzuma ubwenge bw'abantu. Wonderlists ivuga ko benshi muri bo bakorewe iri suzuma mu myaka yashize gusa ngo kugeza magingo aya nta bandi bantu barabarusha. Umuntu yitwa umunyabwenge iyo afite IQ ya 90 kuzamura.
Dore urutonde rw'abantu 10 bafatwa nk'abanyabwenge kurusha abandi ku Isi harimo n'umugore umwe rukumbi:
1. Terence Tao: IQ ya 230.
N'impano ye ya IQ itangaje ya 230, Terence Tao niwe uza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde rw'abantu bafite ubwenge bwinshi ku Isi. Ni Umushinwa wavukiye muri Australia ufite ubwenegihugu bwa Amerika.
Ku myaka 8 gusa, Tao yatsindiye amanota 760 mu bizamini bihabwa abantu mbere yo kwemererwa kwinjira mu mashuri makuru, ahabwa impamyabumenyi y’ikirenga na Princeton afite imyaka 20 maze afite imyaka 24 aba umwarimu muto ukiri muto wuzuye muri Kaminuza ya California (UCLA).
Yabonye ibihembo byinshi bitandukanye nk’igihembo cy’ubushakashatsi bw’ibumba cyo mu 2003, igihembo cy’Urwibutso rwa B'cher (B'cher Memorial Prize) mu 2002 n'igihembo cya Salem Prize mu 2000.
2. Christopher Hirata: IQ ya 225
Christopher Hirata yari umuhanga kuva mu bwana bwe. Afite imyaka 13 gusa, yabonye umudari wa zahabu mu mikino mpuzamahanga ya fiziki. Afite imyaka 16, yakoranye na NASA mu nshingano zayo zo kwigarurira umubumbe wa Mars.
Afite imyaka 22, yabonye impamyabumenyi y’ikirenga ya kaminuza muri Kaminuza ya Princeton. Hirata ni umunyabwenge wemewe. Ni umunyamerika w'umuhanga mu by'ikirere n'inyenyeri. Kuri ubu, yigisha Astrophysics mu kigo cya OSU gishinzwe isanzure ry’ikirere na AstroParticle Physics (CCAPP).
3. Kim Ung-Yong: IQ ya 210
Hamwe na IQ yemejwe ya 210, injeniyeri mu by'ubwubatsi ukomoka muri Koreya, Ung Yong ubwenge bwe budasanzwe bwagaragaye akiri umwana muto. Afite amezi 6 yashoboye kuvuga no kumva Ikinyakoreya n'izindi ndimi.
Afite imyaka 3, yashoboraga gusoma indimi nyinshi, harimo; Igikoreya, Ikiyapani, Ikidage n’Icyongereza, kimwe no gusubiza ibibazo bigoye by'imibare. Yashyizwe mu gitabo cya Guinness World Records mu bantu bafite IQ iri hejuru.
4. Dr. Evangelos Katsioulis: IQ ya 198
Dr. Evangelos Katsioulis yamenyekanyeho kugira amanota menshi mu bizamini byo gupima ubwenge. Ni Umugereki ukora akazi k'ubuganga bw'indwara zo mu mutwe. Yabonye impamyabumenyi muri filozofiya, ikoranabuhanga mu bushakashatsi mu by’ubuvuzi na psychopharmacology.
Niwe washinze World Intelligence Network (WIN); Umuryango mpuzamahanga w'imiryango ihuza abantu bafite IQ yo hejuru. Yashinze kandi umuryango AAAA.GR, itsinda ry'abakorerabushake bashinzwe gutahura no gushyigikira abantu bafite impano mu Bugereki.
5. Christopher Michael Langan: IQ ya 195
Michael ni umuntu wiyigishije (Autodidact) w'Umunyamerika bivugwa ko afite IQ iri hagati ya 195 na 210. Yavuzweho kuba "umuntu ufite ubwenge kurusha abandi muri Amerika".
Yatangiye kuvuga afite amezi atandatu y'amavuko. Byongeye kandi, yiyigishije gusoma afite imyaka 3 gusa. Michael yashyizeho "inyigisho yerekana isano iri hagati y'ubwenge n'ukuri" yise "Cognitive-Theoretic Model of the Universe" (CTMU).
6. Rick Rosner: IQ ya 192
Wonderslists ivuga ko urebye Rick Rosner utatekereza ko ari umwe mu bantu ba mbere bafite ubwenge bwinshi ku Isi. Afite imyitwarire n'imibereho idasanzwe nk'aho yamaze imyaka itari micye ari bouncer mu kabari.
Ni umu producer kuri televiziyo wamenyekanye cyane ku bw'ikiganiro yise CHIPs. Uyu yaje no kubasha gushinga televiziyo ngendanwa ikoresha satellite afatanyije na DirectTV.
7. Mislav Predavec: IQ ya 192
Ni umwarimu w'imibare ukomoka muri Croatia uza ku mwanya wa 7 ku rutonde rw'abantu 10 b'abahanga kurusha abandi ku Isi. Yashinze umuryango GenerlQ Society abereye n'umuyobozi uhuriyemo n'abantu ba mbere bafite ubwenge budasanzwe ku Isi .
8. Marilyn vos Savant: IQ ya 190
Mu 1985, ni bwo Guinness Book of World Records yemeje ko Vos Savant afite IQ ya 190. Nk'uko byemezwa n'urubuga rwe, marilynvossavant.com; yemejwe nk'umugore wa mbere w'umuhanga ku isi inshuro eshanu (imyaka 5) yikurikiranya, aho yagiye atsinda mu bizamini bitandukanye bya IQ.
Uyu kandi ni umwanditsi uzwi cyane wa Parade Magazine. Afite page yise "ASK Marilyn" abasomyi be boherezaho ibibazo bikomeye ku ngingo zitandukanye bamubaza akabisubza.
9. Philip Emeagwali: IQ ya 190
Philip Emeagwali ni injeniyeri wavukiye muri Nigeriya, akaba umunyamibare, umuhanga wa mudasobwa n'umuhanga mu by'imiterere y'Isi (Geologisty). Ni umwe mu bantu babiri batsindiye igihembo cya Gordon Bell Prize cyo mu 1989, igihembo cyatanzwe na The Institute of Electrical and Electronics Engineers (IEEE), kubera gukoresha imashini idasanzwe ihuza za mudasobwa mu kumenya imirima ya peteroli.
10. Garry Kasparov: IQ ya 190
Kasparov yatunguye Isi ubwo yakinaga umukino wa Chess na mudasobwa ishobora kubara imyanya miriyoni eshatu ku masegonda mu mwaka wa 2003. Ni umwarimu mukuru (grandmaster) w'umukino wa Chess ukomoka mu Burusiya. Ku myaka 22 yabaye umukinnyi wa mbere ku isi ukiri muto muri uyu mukino nyuma yo gutsinda uwari uwa mbere, Anatoly Karpov.
TANGA IGITECYEREZO