RFL
Kigali

Ntibicara hamwe! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Bertin

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/04/2024 20:58
0


Hambere mu muco Nyarwanda, abanyarwanda bitaga umwana izina nyuma y’iminsi umunani avutse, bakamwita izina bitewe n’icyo bamwifuriza kuzaba mu buzima.



Bertin ni izina rihabwa abana b'abahungu rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikilatini ku izina Bertinus, rikaba risobanura ‘Urabagirana.’

Bimwe mu biranga ba Bertin

Bertin ni umuhungu ushabutse, ugira amatsiko cyane, uticara hamwe uhora ashaka kumenya ibintu bishya. Buri gihe kandi asa nk’uwihuta, gutegereza ntago ari impano ye. Bertin aba afite imishinga myinshi yifuza gushyira mu bikorwa.

Ni umunyamatsiko mu bintu byose nicyo gituma agera ku bintu byinshi mu buzima.

Ni umuntu utekereza vuba ku buryo guteranya mu mutwe ari nk'ako kanya, azi kubana kandi usanga azi gushimisha abantu.

Akora ibintu byose mu muvuduko mwinshi kandi ntabwo azi kwihanganira ibintu bidakozwe neza. Mu buzima busanzwe, Bertin ni umuntu uzi kwigenga no kwicyemurira ibibazo kuva mu bwana bwe.

Iyo amaze gupanga icyo gukora ahita agitangira ako kanya nta bintu byo gutegereza ngo nzabikora ejo, kuko ahora afite ibyo ahugiyemo.

Ahora yishimye yaba yageze ku byiza yifuza cyangwa atabigezeho, uzasanga ahora aseka. Bertin, akunda kugenda cyane, kandi amenyera vuba ubuzima bwose n’ahantu hose.

Ntabwo akunda kuba wenyine, aranabitinya usanga igihe cyose ashakisha ahari abantu ngo abegere. Akunda gusabana, akunda ahantu hari abantu kandi yumva ko ibyo ashobora gukora n’abandi babishobora.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND