RFL
Kigali

Harry Maguire wa Manchester United yatawe muri yombi nyuma yo gusagarira Polisi y’u Bugereki

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/08/2020 7:05
0


Kapiteni wa Manchester United, Harry Maguire, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020, nyuma yo gushinjwa gusuzugura no gukubita umupolisi mu Bugereki, aho yari ari mu biruhuko n’umukunzi we.



Ikinyamakuru Proto Thema cyandikirwa mu Bugereki cyatangaje ko Harry Maguire yatawe muri yombi ubwo yari mu itsinda ry’abagabo batatu barwaniye hanze y’akabari ko ku kirwa cya Mykonos, bakanarwanya Polisi.

Bivugwa ko polisi yahamagajwe n’abatuye muri ako gace ka Mykonos ahagana saa sita n’igice z’ijoro (00:30), ibwirwa ko hari amatsinda abiri y’Abongereza yarwaniraga hanze y’akabari ku kirwa, ngo abo bagabo batatu bo muri ayo matsinda babwiye nabi polisi ndetse bagashaka kuyirwanya ubwo yahagobokaga.

Abo bagabo  batatu barimo Maguire, bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Mykonos.

Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi ya Mykonos rivuga ko uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru yabwiye nabi umupolisi akanamukubita. Uko ari batatu bananije polisi ubwo bajyanwaga kuri sitasiyo ya polisi ya Mykonos.

Manchester United yatangaje ko iri gukurikirana ibyabaye ndetse kapiteni wayo ari gukorana n’inzego z’ubuyobozi mu Bugereki.

Harry Maguire n’umukunzi we bari mu biruhuko kuri iki kirwa nyuma y’uko Manchester United isezerewe mu irushanwa rya Europa League, itsinzwe na Seville muri ½.


Maguire yatawe muri yombi nyuma yo gusagarira Polisi y'u Bugereki


Maguire n'umukunzi we bari mu biruhuko mu Bugereki





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND