Kapiteni wa Manchester United, Harry Maguire, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020, nyuma yo gushinjwa gusuzugura no gukubita umupolisi mu Bugereki, aho yari ari mu biruhuko n’umukunzi we.
Ikinyamakuru Proto Thema cyandikirwa mu Bugereki cyatangaje ko Harry Maguire yatawe muri yombi ubwo yari mu
itsinda ry’abagabo batatu barwaniye hanze y’akabari ko ku kirwa cya Mykonos, bakanarwanya Polisi.
Bivugwa
ko polisi yahamagajwe n’abatuye muri ako gace ka Mykonos ahagana saa sita
n’igice z’ijoro (00:30), ibwirwa ko hari amatsinda abiri y’Abongereza yarwaniraga
hanze y’akabari ku kirwa, ngo abo bagabo batatu bo muri ayo matsinda babwiye
nabi polisi ndetse bagashaka kuyirwanya ubwo yahagobokaga.
Abo
bagabo batatu barimo Maguire, bahise bajyanwa
kuri sitasiyo ya polisi ya Mykonos.
Itangazo
ryashyizwe hanze na Polisi ya Mykonos rivuga ko uyu mukinnyi w’umupira
w’amaguru yabwiye nabi umupolisi akanamukubita. Uko ari batatu bananije polisi
ubwo bajyanwaga kuri sitasiyo ya polisi ya Mykonos.
Manchester
United yatangaje ko iri gukurikirana ibyabaye ndetse kapiteni wayo ari gukorana
n’inzego z’ubuyobozi mu Bugereki.
Harry
Maguire n’umukunzi we bari mu biruhuko kuri iki kirwa nyuma y’uko Manchester
United isezerewe mu irushanwa rya Europa League, itsinzwe na Seville muri ½.
Maguire yatawe muri yombi nyuma yo gusagarira Polisi y'u Bugereki
TANGA IGITECYEREZO