RFL
Kigali

Umuvandimwe w’uwateguye igitero cyabereye kuri Manchester Arena mu gitaramo cya Ariana Grande yakatiwe imyaka 55

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:20/08/2020 23:39
0


Umuvandimwe wa Salman Abedi ari we Hashem Abedi yakatiwe imyaka 55 y’igifungo azira uruhare yagize mu gitero cyagabwe kuri Manchester Arena muri Gicurasi 2017 mu gitaramo cy'umuhanzikazi Ariane Grande.



Mu rukiko humvikanaga amajwi menshi ubwo Hashem yakatirwaga igifungo cy’imyaka 55 gisa nk’aho ari icya burundu, ubwo yari amaze guhamwa n’ibyaha 22 birimo kugira uruhare mu itegurwa ry’iki gitero cyahitanye abantu batari  bacye abandi bagakomereka cyane, ubwo cyabaga mu mwaka wa 2017 muri Gicurasi.

Iki gitero cyagabwe na Salman Abedi agiturikiriza kuri Manchester Arena ubwo abantu bavaga mu gitaramo cya Ariana Grande. Nyuma y’uko iki gitero gihitanye abantu cyasize n’inkomere nyinshi ariko cyanahitanye Salman Abedi ari nawe wari wagiteguye. Hashize igihe gito ni bwo umuvandimwe we Hashem yaje gufatirwa muri Libya ajyanwa mu Bwongereza.

Muri Werurwe ni bwo yahamijwe n’inteko y’abacamanza ibyaha 22 by’ubwicanyi, gushaka kwica no gutegura umugambi wo gutera igisasu gishobora guhungabanya ubuzima bwa benshi. Yanagize kandi uruhare mu gutegura aho bazaturikiriza bombe, mu kuzana ibikoresho byose byari bukoreshwe, n’ibindi.

Hashem wagiye muri Libya mbere ho ukwezi kumwe ngo habeho ituritswa ry’igisasu, yafashwe nyuma y’igihe gito ahita asubizwa mu Bwongereza mu mpeshyi ishize ari nabwo yabwiraga Polisi ko ashaka ubufatanye nayo.

Src: BBC & The Guardian 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND