RFL
Kigali

Ese koko birashoboka ko Rayon Sports izitabira ubutumire bwa Simba na Yanga Africans zo muri Tanzania?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/08/2020 12:40
0


Rayon Sports yo mu Rwanda yatumiwe n’amakipe abiri y’ubukombe muri Tanzania, ariyo Simba sports club na Yanga Africans mu mikino ya gicuti ibanziriza shampiyona mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2020/21, gusa iyi kipe ishobora kuzitirwa na gahunda za Leta zo kurwanya icyorezo cya COVID-19.



Ikipe ya yanga Africans yamaze gushyikiriza Rayon Sports ibaruwa iyitumira mu mukino mpuzamahanga wa gicuti uteganyijwe kuba tariki ya 29 Kanama 2020 i Dar es salaam, ndetse na Simba ikaba nayo yaramaze gutumira iyi kipe mu mukino nawo uzabera muri Tanzania.

Kugeza magingo aya ibikorwa by’imikino mu Rwanda birafunze guhera muri Werurwe 2020, ubwo hagaragaraga umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus.

Kuba nta myitozo iri gukorwa kandi habura iminsi micye ngo iyi mikino ikinwe, bishobora kuba impamvu nyamukuru zatuma Rayon Sports itajya muri Tanzania gukina iyi mikino.

Ingamba za Leta y’u Rwanda zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, zishobora kuzitira iyi kipe kwerekeza muri Tanzania, kuko muri icyo gihugu ibya Coronavirus babifashe nk’ibisanzwe, nta ngamba bashyizeho zikomeye zo kugikumira nkiziri mu Rwanda.

Kuba Rayon Sports yo ubwayo itaritegura byatuma itajya gukina iyi mikino kuko amezi abaye atanu abakinnyi badahurira hamwe ngo bitoreze hamwe cyangwa bakine.

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Guy Bukasa ntiyakwirengera kujyana ikipe muri Tanzania, azi ko igiye kumwanduriza izina, bishobora no gutuma atangirana isura mbi mu bafana ba Rayon Sports akagaragara nk’umutoza udashoboye kandi ari ukubera yajyanye ikipe itamenyeranye ndetse nawe ubwe atazi neza.

Ubuyobozi bwa rayon Sports, butangaza ko bwabonye ubusabe bw’aya makipe ariko batabifataho umwanzuro batabanje kubaza inzego zibijejwe arizo FERWAFA na MINISPOR kugira ngo abe aribo batanga umurongo iyi kipe igomba gukurikiza itanga igisubizo.

Rayon Sports ivuga ko mu gihe kitarambiranye iza kuba yatanze igisubizo kuri aya makipe, niba bishoboka cyangwa bidashoboka kugirango batumire andi makipe afite uburenganzira n’ubushobozi bwo kwitabira.

    Rayon Sports ishobora kutitabira ubutumire bwa Yanga Africans na Simba SC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND