Kigali

TechFocus: 1/2 cy’abatuye Isi bakoresha internet naho Miliyari 5.5 muri 7.8 batunze Telefone! Byinshi wibaza ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:13/08/2020 0:11
0


Magingo aya, imbuga nkoranyambaga zabaye ubuzima bwa benshi ndetse bamwe zibaha ibyishimo ariko hari n’abandi zatwaye amarangamutima. Abagera kuri 49% by’abatuye Isi bose bakoresha imbuga nkoranyambaga bivuze ko muri miliyari 7.8 zituye Isi abagera kuri miliyari 3.6 bakoresha imbuga zitandukanye.



Mu bibazo bihangayikishije Isi harimo n’icy'uko hafi y’urubyiruko rwose rwatwaye n’imbuga nkoranyambaga ndetse benshi zibaraje ishinga kurusha uko barajwe ishinga n’iterambere.

Akenshi imbuga nkoranyamba zikoreshwa mu bucuruzi, gusa bamwe bazikoresha mu bikorwa bigiye bihabanye n’imico y’ibihugu byabo ndetse bikarangira zangije imitecyerereze yabo udasize gutwara amarangamutima yabo ku buryo bagera aho baba barabaye ibiharamagara!

Ntabwo ubu bitangaje ko ushobora kubona umuntu uhora ashaka kubaho nk'uko abona umuhanzi cyangwa ikindi cyamamare runaka kibaho kandi yabibonye ku mbuga nkoranyambaga.


Uyu munsi abagera kuri 49% by’abatuye Isi bose bakoresha imbuga nkorambaga. Impuzandego y’igihe abakoresha imbuga nkoranyambaga bamara bazikoresha kirangana n'amasaha 2 n’iminota 22 kuri buri muntu mu munsi umwe nk'uko review42.com ibyerekana. Imbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane ku Isi harimo: Facebook, YouTube, WhatsApp, Messenger, WeChat n'izindi.

Muri iyi minsi ni benshi bari kwiyambura ubuzima binyuze mu byo babonye ku mbuga nkoranyambaga, akenshi binyuze mu kwibasirwa bikunzwe guhabwa akabyiniro mu rurimi rw’amahanga ‘Cyberbullying’, iki gihe benshi mu rubyiruko bagenda batavuga rumwe aho buri umwe agenda aharabika undi binyuze mu byo avuga cyangwa yandika ku mbuga nkoranyambaga, bikaba bikunze kuvamo ukwiyambura ubuzima.

Abagera kuri 719 mu bagerageje kwiyahura bitewe n'ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga abenshi bari hagati y’imyaka 14 na 24. Muri bo 79% bagerageje kwiyahura bitewe n'ibyo basomye ku mbuga nkoranyambaga (social media), ibyo bandikiwe n’inshuti zabo, gusa nanone muri bo 59% ni byo basomye ku mbuga zikorera kuri murandasi zitandukanye (websites, blog...).

Nubwo benshi ariko imbuga nkoranyambaga zibatwarira umwanya ndetse munini akenshi umusaruro ugasanga ushobora no kuba uri hafi ya ntawo, hari n’abandi basaruramo akayabo, aha twavuga ba nyiri ibi bigo dore ko bamwe bakunze gushinjwa gucuruza amakuru bohererezwa iyo bari kuzifungura ndetse bakanakora ibikorwa byiganjemo kwamamaza.

Nyakubahwa Steve Wozniak wabaye inkingi ya mwamba mu itangira ry’ikigo cya Apple agira inama abantu yo kureka gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga. Yanenze bikomeye urubuga rwa Facebook ndetse n’urwa Youtube. Ku ruhande rwa Youtube, yayijyanye mu rukiko avuga ko impamvu benshi batuza ku bikorwa by’izi mbuga nkoranyambaga ari uko baba batazi ibiri kubakorerwa.

Mu magambo ya Steve Wozniak ubwo yikomaga Facebook yagize ati” N’ibi iki se, Telefone z’abantu zirimvirizwa kandi ntabwo kubihagarika bishoboka”. Kuva iki gihe uyu mugabo yahise areka gukoresha Facebook kugeza na n'ubu nta konte ya Facebook agira. Ibi yabikoze mu mwaka wa 2019.

Imbuga nkoranyambaga zishinjwa kuba ipfundo ry’ikwirakwira ry’ibihuba, Bill Gates ati "Ku mbuga nkoranyambaga igihuha kihuta kurusha ukuri”. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND