UmunyaRwada w’umuhanga yaragize ati ”Agahugu katagira umuco karacika”. Magingo aya benshi twumva umuganura nk’amateka ndetse n'iyo habaye ibirori byo kuwizihiza hari abatagira amahirwe cyangwa inyota yo kumenya uko ukorwa! Uyu munsi wari umunsi wo kwishimira umusaruro wabaga warabonetse no kugira intego y’umwaka utaha bakanasabana.
Umuganura ni
umunsi wahabwaga agaciro gakomeye cyane mu muco. Mu minsi yo ha mbere
ku rwego rw’igihugu (ubwami) wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango
b’Umuganura naho ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango akaba ari we
wayoboraga iyi mihango.
Uyu munsi ufite
byinshi usobanuye mu mateka y’u Rwanda rwo hambere! Wari umuhango ukomeye kuko
wari mu nzira z’ubwiru. Umuganura wari ufite intego yo kugandurira ndetse no kwibutsa
abanyarwanda kuzirikana ko basangiye igihugu kimwe, umuco umwe n’indangagaciro
zimwe.
Akenshi umuganura
wari umuhango wari umeze nko gusogongera ku musaruro wa mbere w’imbuto zaba
zarahinzwe, cyane cyane umuganura wakorwaga hifashishijwe imbuto z’inyampeke
twavuga nk’amasaka, uburo n’inzuzi gusa bitavuze ko haba harimo n’ibindi nk’ibikomoka
ku matungu.
Ese muri rusange uyu muhango waje
ute?
Umuganura ni umunsi
wizihizwaga cyane mbere y’Abakoroni, ibirori byizihizwaga byabaga byiganjemo
umutsima w’amasaka, maze abanyarwanda bagashimira Imana uburumbuke
bw’umuryango, imyaka n’amatungo yabahaye. Iki gihe benshi bishimiraga kuba baganuzaga
Umwami amata, amasaka, n’izindi mbuto nkuru ari zo uburo, inzuzi n’isogi ariko
bakongeraho n’ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe.
Uyu munsi
mukuru wari ngarukamwaka wubahwaga kandi wahabwaga agaciro ibwami no mu muryango
w’Abanyarwanda. Amateka avuga ko umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku
ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa
imbaraga na Ruganzu II Ndoli hagati y’imyaka ya 1510-1543 ubwo yabohoraga u
Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’itanu ruri mu maboko y’abanyamahanga
(Abanyoro n’Abanyabungo).
Muri uyu
muhango Umwami yafataga umwuko ngo agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima
rubanda baje kuganuza, akawuvuga apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora
ndetse n’Igihugu.
Nyuma
y’umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by’Umuganura byasozwaga n’igitaramo
k’imihigo. Muri ibi birori Umwami ngo yamurikaga umusaruro w’Abanyarwanda
bavuye impande zose z’Igihugu, hakaba amarushanwa y’indashyikirwa nk'uko bwana
Dr Nzabonimpa Jacques yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Imvaho Nshya mu
mwaka wa 2019.
Ku ruhande
rw’umuryango bwana Dr Nzabonimpa Jacques agira ati “Kuri uwo munsi kandi,
imiryango na yo yarateranaga maze umukuru w’umuryango akayobora imihango
n’ibirori byayikurikiraga. Cyaraziraga kugira uwo wima cyangwa uheza ku munsi
w’Umuganura, buri wese yagombaga kugira umuturanyi asura.”
Mu bijyanye
no gushyira hamwe kw'abanyarwanda, umuganura ngo ni kimwe mu byatumye u Rwanda
ruba Igihugu gikomeye kitavogerwa kuko watumye Abanyarwanda bunga ubumwe.
Ikindi kandi, ibirori byo kwizihiza Umuganura cyane cyane amarushanwa yabaga
abiherekeje, ngo byagize uruhare runini mu kongera agaciro bimwe mu byari
bigize ubuzima bw’Abanyarwanda: imbyino, imitako, inka imyaka n’ibindi.
Ese kwizihiza umuganura waba uzi ko
byigeze bivanwaho?
Nyuma y’umwaduko w’abakoroni mu 1925 umuganura warahagaritswe ntiwongera gukorwa ndetse benshi bavuga ko byateje icyuho mu gushyira hamwe kw’abanyarwanda. Muri iki gihe umutware Gashamura ka Rukangirashyamba wari umwiru ushinzwe Umuganura yacibwaga mu Gihugu agaciribwa mu Burundi.
Kuva iki
gihe Umuganura ntiwongeye kwizihizwa. Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge,
abantu bakomeje kwizihiza Umuganura mu miryango ariko ubuyobozi bwariho muri
icyo gihe ntibwashyiramo imbaraga ngo Umuganura uhabwe agaciro gakomeye nk'uko
wari warahozeho mbere y’ubukoroni.”
Nyuma Leta igendeye
ku byiza n’akamaro Umuganura wagize mu kubaka Igihugu, yawuhaye agaciro
gakomeye, ishyiraho n’umunsi w’ikiruhuko uba buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi
kwa Kanama. Iteka rya Perezida no 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 mu ngingo ya 3
(100) kugira ngo kuri uwo munsi, Abanyarwanda basabane, bunge ubumwe,
bazirikane ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho umwaka utaha.
“Umuganura, isooko y’ubumwe n’inshingiro ryo kwigira”
TANGA IGITECYEREZO