Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, Senateri Dr Usta Kaitesi n'abandi bayobozi bifatanyije n’ab’i Kibeho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe mu Kiliziya no mu nkengero za Kibeho.
Aba bayobozi bifatanyije
n’abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31
Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Rwibutso rwa Kibeho rushyinguyemo Abatutsi
basaga ibihumbi 30 biciwe muri Kiliziya ya Kibeho no mu nkengero zayo.
Mu kiganiro yatanze, Minisitiri
w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean
Damascène, yasobanuye imizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yibanda ku yahoze ari
Perefegitura ya Gikongoro.
Yagaragaje ko mu 1992
Perezida Habyarimana yohereje muri Gikongoro Komisiyo yo ku rwego rwa
Perefegitura igizwe n'abantu 15 biganjemo ab’iwabo muri Gisenyi na Ruhengeli,
bahabwa inshingano yo kuyobora ubukangurambaga bwa Jenoside, gutoza Interahamwe
n’Impuzamugambi zatsembye Abatutsi mu 1994. Iyi Komisiyo iri mu byatumye
Abanyagikongoro bitabira kwica vuba.
Minisitiri Bizimana yavuze ko i Kibeho hatakagombye kuba harabaye ubwicanyi bwa Jenoside nk'ubwahakorewe kubera impamvu nyinshi zirimo kuba Kibeho izwi nka Paruwasi Gatolika, ikaba ari imwe muri paruwasi za mbere za Diosezi ya Gikongoro, kuko yashinzwe mu 1934.
Ibi bivuze ko mu 1994, iyi paruwasi yari imaze imyaka 60 abantu bigishwa urukundo, kubana neza, amahoro, ubusabane, ubworoherane, n'izindi ndangagaciro nyinshi zaba izikubiye muri Bibiliya ndetse no mu myemerere isanzwe.
Yasobanuye ko abarenze kuri ibi byose ari abicanyi atari Abanyarwanda kuko batatiye umuco n'ndangagaciro by'Abanyarwanda
Minisitiri Bizimana
yavuze ko ari ngombwa ko Abanyarwanda bose bafatanya bakarwanya abakwiza
ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’abagoreka amateka bapfobya bakanahakana
Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Ndabifuriza gukomera, kurangwa n’indangagaciro zaranze u Rwanda kuva mu miterere yarwo mu binyejana byinshi byabanjirije ubukoloni. [...] Abanyarwanda bavugaga ko basangiye u Rwanda, ni abavandimwebabana mu Rwanda basangiye.
U Rwanda rero, dukomeze turubanemo neza nk’Igihugu dusangiye
twese, twigishe abana ko u Rwanda ari igihugu bose basangiye, bakibanemo neza. Abafite ibitekerezo by’urwango mubabwire muti ‘mwiduhaho’.”
Abarokotse Jenoside
yakorewe Abatutsi i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko Interahamwe
zabasanze mu Kiliziya zibatwikiramo, abandi bicwa urw’agashinyaguro.
Mu kwibuka ku nshuro ya
31 Jenoside yakorewe Abatutsi hari kuzirikanwa abasaga ibihumbi 30 bishwe
taliki 13-14 Mata 1994 bigizwemo uruhare n'abajandarumwe n'interahamwe aho
bajugunyaga gerenade n'amasasu muri Kiliziya ya Kibeho no mu nkengero zayo.
Abarimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene bifatanyije n'abaturage b'i Nyabihugu kwibuka Abatutsi 30,000 biciwe i Kibeho
Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Kibeho
Minisitiri Bizimana yifurije ab'i Kibeho n'Abanyarwanda bose kurangwa n'indangagaciro zaranze u Rwanda mbere y'ubukoloni
TANGA IGITECYEREZO