RFL
Kigali

Arashaka gutwara Grammy Awards! Tabz yinjiranye mu muziki indirimbo yakomoye ku musore bakundanye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2020 10:11
0


Umuririmbyi Uwizerwa Thabitha wiyise Tabz, kizigenza mu itsinda rya Neptunez Band yiyongereye ku rutonde rw’abahanzikazi Nyarwanda ahereye ku ndirimbo yakomoye ku musore wa mbere bakundanye afite imyaka 18 y’amavuko.



Tabz wasohoye amashusho y’indirimbo “Me” amaze imyaka irenga itatu aririmba mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction binyuze mu itsinda rya Neptunez Band abarizwamo. 

Iri tsinda rifasha mu miririmbire abahanzi batumirwa muri ibi bitaramo. Ni we mukobwa rukumbi ukunze kugaragara muri iri tsinda yinjiyemo nyuma yo gusoza amasomo ku ishuri rya muzika rya Nyundo mu 2017.

Tabz, ni umuhanga mu kuririmba asubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Alicia Keys afatiraho urugero, umuraperikazi Cardi B, Rihanna n’abandi bafite amashimwe akomeye mu muziki.

Nta gihe kinini bimufata yiga indirimbo y’umuhanzi uba watumiwe muri Kigali Jazz Junction, gusa ngo yigeze kumara ibyumweru bibiri yiga indirimbo ya Cardi B yaririmbye muri Jazz arishimirwa mu buryo bukomeye.

Igihagararo cye, ubuhanga bwe mu miririmbire n’ijwi rye byagiye bituma benshi bamurebye mu bitaramo bikomeye yaririmbyemo bibaza impamvu we adasohora indirimbo ze bwite.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Tabz yavuze ko akimara gusoza amaso ye ya muzika atihutiye guhita akora indirimbo ze bwite ahubwo ngo yabanje kumenyera urubyiniro no gukoresha ijwi rye neza.

Avuga ko ibi byose byamusabaga kubanza kuba mu itsinda kugira ngo amenye buri kimwe gisabwa umuhanzi nyawe n’ubwo yari amaze imyaka itatu abyiga.

Yavuze ko muri Neptunez Band yungukiyemo byinshi, aririmbira imbere y’abakomeye barimo Perezida Kagame, mu bukwe bwa Ange Kagame n’ahandi byatumye agirira icyizere impano ye.

Tabz ati “Hari n’igihe nabishakaga inshuro nyinshi mbere ariko iyo igihe cyawe kitaragera ntabwo ubura ikintu kiguhagarika…Nizera ko nta muntu uba waratinze, igihe ubitangiriye nibwo uba ugomba kubikora.”

Avuga ko no mu rugendo rw’ubuzima buri wese aba afite igihe cye, ari nayo mpamvu umuntu ashobora ku gutanga gukora ikintu wowe ukazaza nyuma ye bitewe n’uko ari bwo igihe cyawe kigeze.

Yavuze ko kuba yarakuriye mu muryango w’abanyamuziki atari byo byatumye atinda, ahubwo ngo yabanje kwitegura kugira ngo azinjire mu kibuga azi ibyo agiyemo n’inzira azanyuramo.

Uyu mukobwa yavuze ko indirimbo ye nshya “Me” yasohoye yubakiye ku nkuru y’urukundo rwe n’umusore bakundanye afite imyaka 18 y’amavuko biganaga mu mashuri yisumbuye.

Ariko kandi ngo yayikoze agira ngo atinyure abagore n’abakobwa bamenye kuvuga ikibarimo no kugaragariza uwo bakundana imirongo ngenderwaho kuri bo.

Yavuze ko akundana n’uyu musore yari akiri muto, byanatumye we atabasha kugaragaza amarangamutima ye, ngo umusore amenye ko hari ibyo atagomba kutarengaho.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "ME" Y'UMUHANZIKAZI TABZ


Tabz avuga ko ibi byanakomye mu nkokora urukundo rwe n’uyu musore.

Yagize ati “Nayihimbye nshaka gutera imbaraga abakobwa, abagore kuri icyo gice cy’urukundo ariko kandi no mu buzima busanzwe. Ugomba kwikuraho umutwaro, ukareba ku mpande zose, ukareba ikiza ufite ukareba icyo uzanira uwo muntu, ukareba icyo uzamara mu buzima bw’umuntu.”

Tabz yakunze akunda umunyabigwi mu muziki Cecile Kayirebwa ndetse n’umuhanzikazi Alicia Keys yabonyeho ubumuntu na nyuma yo kuva ku rubyiniro. Ashimangira ko yinjiranye mu muziki intego ikomeye irimo no gutwara Grammy Awards na BET Awards kandi ngo azabigeraho.

Ati “Njyewe mfite intego yo gutwara Grammy, zo gutwara BET. Ndashaka ko iyi mpano mfite izantunga mu myaka yose. Igatunga umuryango wanjye. Ndashaka umuryango muzima, abana banjye kuzabaho bishimye, kuzagira ibiruta ibyo njyewe nabonye.”

Ibihembo bya Grammy na BET Awards bitwara umugabo bigasiba undi. Tabz avuga ko yinshyigikirije kuba afite intumbero muri we ndetse ngo abafana be bakwiye kugira uruhare mu kwegukana ibi bihembo.

Yavuze ko yiteguye gukora buri kimwe cyose kugira ngo abigereho kandi atange ibyishimo ku bafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange. Tabz yavuze ko uyu munsi abahanzikazi bo mu Rwanda bahagaze neza, ashingiye ku bikorwa buri wese ari gusohora.


Umuhanzikazi Tabz yinjiye mu muziki asohora indirimbo ya mbere yise "Me" yakomoye ku musore bakundanye afite imyaka 18

Tabz yavuze ko afite inyota yo gutwara ibihembo bikomeye mu muziki: Grammy Awards na BET Awards

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZIKAZI TABZ UFITE INTEGO YO GUTWARA GRAMMY AWARDS

AMAFOTO&VIDEO: Murindabigwi Eric Ivan-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND