Kigali

Mvukiyehe Juvénal utaremezwa nk’umunyamuryango wa Kiyovu Sports yagizwe Visi Perezida

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/08/2020 10:40
0


Nyuma y’iminsi micye bivugwa ko umwuka utari mwiza muri Kiyovu Sports kubera abagabo babiri bahanganiye umwanya wo kuyobora iyi kipe, impande zombi zicaranye mu nama yahuje abanyamuryango b’iyi kipe banzura ko Mvukiyehe Juvenal utaraba umunyamuryango wa Kiyovu Sports agirwa visi perezida wa kabiri.



Umwuka mubi umaze iminsi muri Kiyovu watumye umutoza mushya w’iyi kipe asubika gahunda y’urugendo yari afite rwo kuza gutegura iyi kipe kugira ngo izatange umusaruro mwiza mu mwaka utaha w’imikino, avuga ko azafata umwanzuro wo kuza mu Rwanda ibibazo biri muri Kiyovu byakemutse.

Ahanini ibi bibazo biraturuka kuri Ntalindwa Theodore usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere wa Kiyovu Sports na Mvukiyehe Juvenal ushaka kuba umunyamuryango w’iyi kipe. Aba bombi bifuza kuyiyobora, bakaba batumvikana.

Mvukiyehe yatanze amafaranga menshi agura abakinnyi Kiyovu Sports yaguze muri iyi mpeshyi ndetse agira uruhare mu kumvikana n’umutoza Karekezi Olivier ndetse yanaguze Bus bivugwa ko natorerwa kuba perezida w’iyi kipe izahita ihinduka iya Kiyovu.

Ntalindwa Theodore usanzwe ari visi perezida arashinjwa n’abakunzi ba Kiyovu Sports kugurisha Nsanzimfura Keddy muri APR FC ku giti cye, bitari mu nyungu z’ikipe.

Byari biteganyijwe ko ku wa 8 Kanama aribwo hazaba inama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba Kiyovu Sports, yari yitezwemo amatora ya Komiye Nyobozi, ariko yimuriwe igihe kitaramenyekana.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Kanama 2020, habaye inama yateguwe n’abahoze bayobora iyi kipe kugira ngo bahuze impande zombi zitavuga rumwe.

Amafoto yagiye hanze nyuma y’iyi nama yerekana Mvukiyehe Juvénal na Ntalindwa Théodore bafatanye mu biganza bigaragaza ko bemeye gukorera hamwe.

Ibinyujije kuri Twitter, Kiyovu Sports yatangaje ko habayeho guhuza muri iyi kipe ndetse ibihe byiza aribyo byitezwe mu minsi iri imbere.

Yagize iti “Buri gihe abishyize hamwe Imana irabasanga, iki ni ikimenyetso cy’uko intsinzi yegereje. Abayovu rero dukomeze twitabire kuba abanyamuryango tubibutse ko ari ukwishyura 120.000 Frw. Ukaba ubaye umunyamuryango wa SC Kiyovu”.

Mvukiyehe ushaka kuyobora Kiyovu Sports ntaremezwa nk’umunyamuryango w’iyi kipe, kubera ko azemezwa mu nteko rusange yimuriwe igihe kitaramenyekana.

Mu mategeko agenga ikipe ya Kiyovu sports, kugira ngo wemererwe kwiyamamariza umwe mu myanya y’ubuyobozi muri iyi kipe, ugomba kuba umaze byibura amezi atandatu wemewe nk’umunyamuryango.

Mvukiyehe na Ntalindwa bahanganiye kuyobora Kiyovu basaranganyije ubuyobozi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND