Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yitwaye neza itsinda Gabon itsinda amanota 81-71, ibona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizaba mu 2025.
U Rwanda rwari rwinjiye muri uyu mukino
rusabwa gutsinda kugira ngo ruhabwe amahirwe yo kujya muri iri rushanwa, nyuma
yo gutsindwa imikino ibiri ya mbere rwahuriyemo na Sénégal na Cameroun.
Abakinnyi b’u
Rwanda batangiye bagaragaza inyota y’intsinzi, maze batsinda agace ka mbere
n’amanota 24 kuri 16. Agace ka kabiri Gabon yakayoboye n’amanota 18 kuri 17.
Nubwo bimeze bityo, u Rwanda rwasoje igice cya mbere ruri imbere n’amanota
41-34.
Mu gace ka gatatu, U Rwanda rwakomeje
kuyobora umukino kuko rwari rumaze kugira amanota 64-53.
Agace ka nyuma
kabaye ako kwihagararaho, Gabon ikora uko ishoboye ngo igabanye ikinyuranyo,
ariko imbaraga z’Abanyarwanda zituma bikomeza kugora.
Umukino
warangiye u Rwanda rwegukanye intsinzi y’amanota 81-71, ibaha itike y’Igikombe
cya Afurika cya 2025.
Ni ubwa
karindwi u Rwanda ruzitabira iri rushanwa, nyuma y’aho inshuro nyinshi
rwitabiraga kubera ubutumire cyangwa ubwo rwabaga rwaryakiriye nk'uko byari
byagenze mu 2011 ubwo rwari rwaherukaga kwitabira rutatumiwe.
Igikombe cya
Afurika cya 2025 kizabera muri Angola guhera tariki ya 12 kugeza ku ya 24
Kanama, cyitabirwe n’amakipe 16 azaba yatsindiye ayo mahirwe.
U Rwanda rwabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika cya Basketball
TANGA IGITECYEREZO